Mico The Best yasubitse ibitaramo by’ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu kubera Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Mico The Best yasubitse ibitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye tw’u Rwanda yendaga gukora mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu kubera indwara ya Coronavirus ikomeje gutera benshi ubwoba.

Umuhanzi Mico The Best ukora injyana ya Afrobeat yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’igituntu ku wa 23 Mutarama 2020.

Igitekerezo cyo gutangiza ubu bukangurambaga Mico The Best yakigize nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga yo kurwanya igituntu yabereye mu Rwanda mu 2019, agatungurwa no kuba iri mu zihitana benshi nyamara iyo ivuwe neza ikira.

Ubu bukangurambaga bwari bugeze mu cyiciro cyiswe “Friend to friend campaign against TB”, abantu banyuranye bafashe amafoto y’ibyapa bikangurira abantu kwirinda iyi ndwara bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Bwagombaga gukurikirwa n’ibitaramo bizenguruka igihugu kugira ngo bugere kuri buri Munyarwanda aho ari hose mu rwego rwo kurwanya igituntu.

Ibi bitaramo byasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi kuko kimaze guhitana abantu barenga 4,749, mu gihe abacyanduye bageze ku 129,590.

Nubwo Coronavirus itaragera mu Rwanda, rukomeje gufata ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abantu bose binjira mu Rwanda, ndetse hashyizweho uburyo umuntu watahurwaho iyi ndwara yavurwa, adahuye n’abandi ngo abe yabanduza.

Mu zindi ngamba zafashwe kandi harimo guhagarika ibitaramo n’ibikorwa bitari ngombwa bihuriza hamwe abantu benshi, ibitarahagaritswe ababitegura bagasabwa gushyiraho uburyo bufasha abantu kubanza gukaraba.

Abanyarwanda kandi basabwe guhagarika ingendo zitari ngombwa, cyane cyane mu bihugu byavuzwemo iki cyorezo. Kugeza ubu harimo kurebwa uko no mu modoka zitwara abagenzi, hashyirwamo alcool izajya ifasha abantu kwisukura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mico The Best, yavuze ko ibitaramo yateganyaga bisubitswe kubera Coronavirus.

Yagize ati ”Twasubitse ibitaramo byose by’ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu kubera uburyo indwara ya Coronavirus (COVID-19) ikomeje gukwirakwira ku Isi mu buryo bwihuse. Gukora ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya Coronavirus ni inshingano zacu twese.’’

Mico The Best mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yahisemo guhagarika ibi bitaramo mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Ntiwaba ugiye mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara yica abantu ngo ukore ibishobora gutuma haduka indi nayo yakwica abandi.”

Uyu muhanzi yavuze ko yiteguraga gutangira gahunda z’ibi bitaramo cyane ko yari yaramaze kuvugana n’abaterankunga bose n’impushya z’aho azakorera yaramaze kuzibona.

Ibi bitaramo byagombaga kuzenguruka igihugu byari byitezwe ko bizatangira mu mpera za Mata 2020 bikaba byari muri gahunda z’ubukangurambaga bwo guhashya indwara y’igituntu uyu muhanzi yiyemeje.

Mico The Best yavuze ko azasubukura ibi bitaramo mu gihe ibikorwa bihuriramo abantu benshi bizaba byakomorewe ndetse Coronavirus yagabanyije umurindi.

Mico The Best yari yaratangiye ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu yifashishije abantu batandukanye. Aha yari kumwe na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .