Mico The Best yasobanuye ‘Umunamba’, indirimbo yasohotse igashyirwa mu gatebo k’ibishegu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukuboza 2020 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegukana igihembo cya Isango na Muzika Awards 2020 nk’umuhanzi wakoze indirimbo y’umwaka ‘Igare’, Mico The Best bwa mbere yavuze ku ndirimbo ye ‘Umunamba’ imaze iminsi itavugwaho rumwe n’abakunzi b’umuziki bitewe n’ubutumwa bwayo n’amashusho abuherekeje.

Iyi ndirimbo igisohoka nkuko na Mico abyivugira hari abayisobanuye ukundi bayishyira mu ruhererekane rw’izimaze iminsi zivugwaho amagambo y’ibishegu.

Mico The Best mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yakoze indirimbo ‘Umunamba’ bitewe n’ahantu yagiye kogesha imodoka akahasanga umukobwa uzi aka kazi mu gihe ari umurimo umenyerewe ku bagabo.

Yagize ati "Njye umunsi umwe nagiye mu kinamba, mpasanga umukobwa uzi koza imodoka mpita ngira igitekerezo nkuko naba nshaka kuvuga umukobwa w’umwubatsi cyangwa ibindi.”

Uyu muhanzi yikomye abantu bamusemurira ibihangano avuga ko bidakwiye gusobanura indirimbo iri mu Kinyarwanda.

Yagize ati ”Umunamba ni ijambo ry’Ikinyarwanda rivuga umuntu woza ibinyabiziga, impamvu ntakoze ibiganiro byinshi ni uko hari abantu bafata ibihangano byanjye nk’ibiri mu Cyongereza bagashaka kubinsemurira.”

Mico The Best wakoze indirimbo ‘Igare’ imaze kwegukana ibihembo bibiri muri uyu mwaka wa 2020, bikaba ari nabyo gusa afite mu muziki, yahishuye ibanga riri kumufasha mu bihe Isi yose itorohewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko gukora cyane nyuma y’umwaduko wa COVID-19 byaturutse ku biganiro n’abajyanama [KIKAC Music], babonye ibihe bikomeye bafata icyemezo cyo gukora cyane.

Ati “Nganira n’abajyanama banjye mu muziki, twigeze kuvuga ko mu bihe nk’ibi bikomeye, uba abitse ibintu byinshi ariwe usarura na nyuma yuko birangiye. Aho niho nakuye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo abakunzi banjye baticwa n’irungu, ariko n’igihe COVID-19 tuzaba tuyitsinze nzabe ndi mu bakenewe ku isoko.”

Mico The Best yahamije ko byamusabye imyaka irenga 15 ngo atangire kwegukana ibihembo mu muziki muri uyu mwaka wa 2020, aho yegukanye Kiss Summer Awards na Isango na Muzika Awards.

Yavuze ko kugira ngo iyi myaka yose ayimare akora ntacibwe intege no kudahabwa amashimwe yo mu muziki, ari uko akora ibintu akunda kandi yishimira.

Uyu muhanzi yavuze ko byari kumugora kwihambira ku bintu iyi myaka yose iyo aba atabikora neza.

Ati ”Hari igihe umuntu yihambira ku kintu, ugasanga urakora cyane, ariko nubwo ukoresha imbaraga nyinshi hari ibyo ukora nabi.”

Yashimiye Imana ko muri uyu mwaka impano ye yasakaye buri wese akabasha kuyibona.

Indirimbo ‘Igare’ iri gufasha Mico The Best ni imwe mu zo yari agiye kugurisha Bruce Melodie wari umaze iminsi amuguriye ‘Saa moya’.

Mico The Best yishimira icyemezo yafashe cyo kwanga kuyigurisha kuko ubu aba ari umuntu wicuza kwikora mu nganzo.

Mico The Best yahawe igihembo cy'indirimbo 'Igare' yabaye iy'umwaka mu Isango na Muzika Awards
Mico The Best avuye gufata igihembo cya Isango na Muzika Awards
Mico The Best yari aherutse kwegukana Kiss Summer Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .