00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yashimiye mubyara we wamutije matela yajyanye ku ishuri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 January 2022 saa 05:06
Yasuwe :

Mico The Best abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Miliyoneri’, yashimiye mubyara we wamugobotse mu mashuri yisumbuye akamuha matela yo kujyana kwiga, mu gihe ubushobozi bwari bukomeje kumubera ingume.

Muri iyi ndirimbo, Mico The Best yumvikana ashimira umuntu witwa Rose wamuhaye agafariso yajyanye ku ishuri.

Mico The Best hari aho agira ati”Nabaga ndi muri ‘hustle’ ntemerewe kubinjirira, bya bikundi bya ba kapo binywa ndora nkiri mu kato. Aka gakino nagatangiye intiti z’ino zinseka, ndavuga nti reka da ndabikomeza igishaka kibe. Ikofi yaratobotse mu mufuka nta gicwa n’agafariso najyanye school ni Rose wakankiniye.”

Mu kiganiro na IGIHE, Mico The Best yahishuye ko muri iyi ndirimbo yavugaga inkuru mpamo y’ukuntu yakuranye inzozi zo kuzatunga miliyoni nubwo yabonaga ko bigoranye kuzazikabya.

Uyu muhanzi avuga ko icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yakirangije yiga ataha mu rugo, ariko agiye mu wa Kane bimusaba kujya kwiga abayo.

Icyakora ngo icyo gihe byari bigoye kubona ubushobozi, mu gihe yisuganyaga ngo abe yabona amafaranga yo kwishyura.

Mico The Best ahamya ko yagobotswe na mubyara we wari urangije kwiga amuha matela yararagaho aba ariyo ajyana.

Ati “Ndangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubuzima bwari bugoye ku buryo no kubona uko njya kwiga nujuje ibisabwa byari bigoye. Mubyara wanjye witwa Rose rero niwe wantwerereye matela yararagaho ku ishuri kuko yari arangije mba ariyo njyana.”

Mico The Best yavuze ko atazibagirwa uyu mubyara we witwa Rose, ahamya ko kubishyira mu ndirimbo ye nshya ari uburyo bwo kumushimira kuko batanakibonana kuko uyu mubyeyi ubu yimukiye hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi ndirimbo yageragezaga kumvikanisha ibyishimo aterwa no kuba umuziki ari wo watumye akabya inzozi.

Ati “Umuziki nawutangiye bamwe banseka bumva ko ntacyo uzamarira, kuri ubu watumye nkabya inzozi na ya miliyoni nifuzaga kuzatunga birangira nyitunze.”

Mico The Best asohoye iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito akoze ubukwe akanibaruka imfura ye, ibyo ahamya ko byari byatumye asa n’ushyize iby’umuziki ku ruhande, yemeje ko ubu agiye kubisubukura kuko nyuma yo kwita ku muryango we agomba no kwita ku kazi ke.

Mico The Best yasubukuye umuziki nyuma yo gukora ubukwe no kwibaruka imfura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .