Mico The Best yamuritse ku mugaragaro ubukangurambaga yinjiyemo bwo kurwanya igituntu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu Mico The Best ukora injyana ya Afrobeat yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’igituntu kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020.

Igitekerezo cyo gutangiza ubu bukangurambaga Mico The Best yakigize nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga yo kurwanya igituntu yabereye mu Rwanda mu 2019.

Yagize ati “Muri iyi nama natunguwe no kumva ko iyi ndwara iri mu zihitana umubare munini w’abantu yaba mu Rwanda no ku Isi yose nyamara iyo ivuwe neza ikira.”

Mico The Best yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuva muri iyi nama yahise yiha intego yo gukangurira Abanyarwanda kumenya ububi bw’igituntu bakakirinda n’ababashije kurwara bakivuza neza cyane ko gikira.

Ati “Natekereje ko nk’umuhanzi ufite uko nsanzwe nkora ibikorwa nkabimenyekanisha kandi bikamenyekana, noneho ubu nakora uko nshoboye nkamenyekanisha indwara y’igituntu abantu bakayimenya. Bakamenya uko yandura, ibimenyetso byayo, uko ivurwa n’uko yirindwa.”

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari avuye muri iyi nama yabaye mu 2019, yatangiye kujya mu bitangazamakuru avuga ku ndwara y’igituntu.

Icyo gihe nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yamwegereye imwizeza inkunga ishoboka yose kugira ngo akomeze ibikorwa bye.

Ubu bukangurambaga bugeze mu cyiciro yise “Friend to friend campaign against TB”, abantu banyuranye bafashe amafoto y’ibyapa bikangurira abantu kwirinda iyi ndwara basabwa kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Mico The Best yavuze ko nyuma y’ubu bukangurambaga bagiye gukorera ku mbuga nkoranyambaga hazakurikiraho ibitaramo bizazenguruka igihugu kugira ngo bagere kuri buri Munyarwanda aho ari hose mu rwego rwo kurwanya igituntu.

Muri iki gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru Mico The Best yari ari kumwe n’umuyobozi wa KIKAC Music isanzwe imufasha, Dr Migambi Patrick; Uhagarariye Ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC n’abandi bayobozi banyuranye bafite aho bahuriye n’iki gikorwa.

Dr Migambi yavuze ko nka RBC bumvise igitekerezo cya Mico The Best bahitamo kumushyigikira kugira ngo agere ku nzozi ze.

Ishami ry’Umuryango w’Abimbuye ryita ku Buzima OMS, mu 2018 ryatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi b’igituntu 5.980, ni ukuvuga 57 ku baturage 100.000. Mu myaka icumi ishize hari abarwayi 100 ku baturage 100.000, bivuze ko habayeho igabanuka rya 43%.

Mico The Best aganiriza abitabiriye inama yatangirijemo ubukangurambaga bushingiye ku gitekerezo yakuye mu nama mpuzamahanga yo kurwanya igituntu yabereye i Kigali mu 2019
Bruce Melodie na Danny Vumbi mu bari baje gushyigikira ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu bwatangijwe na Mico The Best
Dr Migambi Patrick uhagarariye Ishami ryo kurwanya Igituntu muri RBC yavuze ko igituntu ari indwara ivurwa igakira
Abantu banyuranye bari baje gutera ingabo mu bitugu Mico The Best
Umuhanzi Mico The Best yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y'igituntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza