Mico The Best yakoze indirimbo ivugira abantu bashyirwaho igitutu cyo gukora ubukwe na we arimo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Mico The Best yasohoye indirimbo yakuye ku bitekerezo by’abantu bamwe bashyirwaho igitutu babazwa impamvu badakora ubukwe kandi bamaze igihe kinini bakundana.

Iyi ndirimbo Mico yise ‘Save The Date’ amajwi yakozwe na Devydenko naho amashusho akorwa Bagenzi Bernard.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora iyi ndirimbo kubera ukuntu hari igihe umuhungu cyangwa umukobwa baba bafite abakunzi ariko bagashyirwaho igitutu n’abantu baba bavuga ko bashobora kuba badakundana bya nyabyo.

Ati “Icyo mba mvuga ni kwa kundi uba wararambye mu rukundo cyane ariko abantu bakageraho ntibizere ko ibyanyu bifite gahunda, njye nkibaza nti ni ikihe kimenyetso baba bakeneye ngo bemere urukundo rurimo ukuri ?”

Yavuze ko iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe bwite agace gato ariko yirinda kugira byinshi avuga.

Ati “Ntabwo mbihuza n’inkuru zanjye mu rukundo ijana ku ijana ariko nazo zirimo n’ubwo ntarageza igihe cyo kubivuga neza. Ubundi butumwa burimo hari ukuntu wiririmbira ntabe ari wowe gusa ahubwo ubwira n’abandi. Mba mbwira umuntu utarakora ubukwe uhozwaho igitutu n’abantu ko igihe cye kizagera.”

Mico The Best ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bakora Afrobeat. Ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuririmba no kuba yabasha kwikorera indirimbo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka uyu muhanzi yatangiye gukorana byeruye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music Label. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Twembi’.

Mico The Best ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bakora Afrobeat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza