00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yahisemo gupfubuza amafoto y’ubukwe bwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Mico The Best uherutse gukora ubukwe na Ngwinundebe Clarisse ntiyanyuzwe n’amafoto yafotowe mu birori byo kurushinga ahitamo kujya gufatira andi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bahamije isezerano ryo kubana akaramata imbere y’imiryango n’inshuti zabo ku wa 26 Nzeri 2021.

Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Nyuma y’ukwezi barushinze, Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse, bifashishije imbuga nkoranyambaga bongera gusangiza ababakurikira amafoto iberekana bari mu myambaro y’abageni ariko atandukanye n’ayafashwe ku munsi w’ubukwe.

Aba bombi bari kwifashisha amafoto mashya ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muhanzi atashimishijwe n’ayafashwe ku bukwe bwe, afata icyemezo cyo kujya kwifotoza andi.

Nyuma yo kutanyurwa n’amafoto, Mico The Best n’umugore we bafashe imyenda y’abageni, bajyana n’umufotozi w’umwuga kongera gufata amafoto bundi bushya.

Uwaduhaye aya makuru yagize ati “Ntabwo Mico The Best yishimiye amafoto yafotorewe mu bukwe, byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Ku wa 26 Nzeri 2021 ni bwo Mico The Best uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yarushinze na Ngwinundebe Clarisse.

Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

Bamwe mu bo mu muryango w'aba bageni bagiye kwifatanya na Mico The Best mu gupfubura amafoto y'ubukwe
Mico The Best n'umugore we bapfubuje amafoto y'ubukwe bwabo
Menshi muri aya mafoto yongeye gusubirwamo
Mico The Best utarishimiye amafoto y'ubukwe bwe yahisemo kuyapfubuza
Mu myambaro y'abageni, Mico The Best n'umugore we bongeye kwifotoza
Ni amafoto yafatiwe kuri Kivu Serena Hotel mu Karere ka Rubavu
Ntabwo Mico The Best yigeze anyurwa n'amafoto yafotowe mu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .