00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yabaye imbarutso! Ibyo wamenya kuri album igiye guhuriramo Riderman na Bulldogg ku nshuro yabo ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 May 2024 saa 03:52
Yasuwe :

Abaraperi Riderman na mugenzi we mugenzi Bulldogg ku nshuro ya mbere bagiye gushyira hanze album bahuriyeho, igizwe n’indirimbo zirindwi; ikaba yarakozwe biturutse kuri Mico The Best.

Ni album aba bahanzi bise "Icyumba cy’Amategeko’". Iriho indirimbo zirimo iyo bise ‘Hip Hop’, ‘Miseke Igoramye’, ‘Amategeko 10’, ‘Nkubona Fo’, ‘Muba Nigga’ na ‘Bakunda Abapfu’. Indirimbo zakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Knox Beat, Inthecity, Firstboy, Dr. Nganji na K DaGreat. Aba baraperi ntabwo bavuze igihe izajya hanze.

Riderman yabwiye IGIHE ko izina ‘Icyumba cy’Amategeko’ barihaye iyi album biturutse ku ndirimbo iriho aba bahanzi bise ‘Amategeko 10’. Ati “Bulldogg niwe wavuze ati reka album tuyita gutya.’’

Abajijwe impamvu mu gihe kirenga imyaka 10 bamaranye mu muziki bahisemo gukorana ubu, asubiza ko ari igihe kitari cyakageze, ariko ubu akaba ari bwo byari ngombwa.

Ati “Tumaranye igihe kinini mu muziki ariko ibintu byose biba mu gihe cyabyo, ntabwo wirukansa ikintu ahubwo Imana niyo igena igihe ibintu bibera [...] iki nicyo gihe cyari gikwiriye cyo gukorana. Twahuye tugiye gukorana mu ndirimbo ya Mico The Best itarasohoka, mu kuganira bisanzwe ikiganiro kiryoshye tubitekerezaho. Twabiganiriyeho gutyo, navuga ko mu kubiganira umuntu wabivuzeho bwa mbere ni Bulldogg.’’

Yongeyeho ati “Muri ubwo buryo bwo kuganira tuvuga uburyo byari byoroshye mu kwandika iyo ndirimbo, turavuga tuti ’tubishaka twakora album mu cyumweru kimwe’. Mu kuganira gutyo Bulldogg aravuga ati ’tubikore’. Indirimbo uko ari zirindwi twazikoze tugiye muri studio inshuro eshatu album iba irarangiye.’’

Avuga ko indirimbo ziriho zitandukanye bitewe n’ubutumwa buri muri buri imwe, ku buryo abantu nibazumva yagiye hanze bazasobanukirwa ibiyikubiyemo.

Aba bahanzi ni ubwa mbere bahuriye mu mushinga mugari wa album gusa bagiye bahurira mu ndirimbo zirimo iyo bise “Mfite Isoni’’ ndetse na “Bunguka Bate’’ yanumvikanyemo Social Mulla, zagiye hanze mu myaka yashize.

Reba ‘Bunguka Bate’, imwe mu ndirimbo Bulldogg na Riderman bahuriyemo

Reba ikiganiro Riderman aheruka kugirana na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .