00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best, Bulldogg n’abandi bari guhatanira igihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Abahanzi barenga 30 barimo Mico The Best, Alyn Sano, Bulldogg n’abandi bakomeye n’abari kuzamuka, bari guhatanira ibihembo bya Muzika Nyarwanda Ipande [MNI].

MNI ni ibihembo bitangwa nyuma y’amezi atatu aho nyuma y’ibyumweru bibiri indirimbo ibaye iya mbere mu gutorwa kuri www.mni.rw , ihabwa 250.000 Frw mu gihe ibaye iya mbere mu gihe cy’amezi atatu ihabwa miliyoni imwe.

Ibigiye gutangwa bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, aho inshuro zabanje zegukanwe na Umuti mu Nganzo ku nshuro ya mbere, Tonzi ku nshuro ya Kabiri na Chorale Christus ku nshuro ya Gatatu.

Ubu abahanzi barimo Alyn Sano mu ndirimbo ‘Hono’, Mico The Best muri ‘Amabiya’, Bull Dogg mu yitwa ‘Mood’ yakoranye na B-Threy n’abandi bari mu bahataniye ibihembo bya MNI.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya MNI, Butera Gaga Scott, yavuze bagamije guha amahirwe abahanzi bose amahirwe angana.

Ati “MNI ishaka guteza imbere no gutanga amahirwe angana ku bahanzi b’ingeri zose no gushyiraho uburyo abakunzi ba muzika butuma bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki bashyigikira indirimbo zikunzwe ku rubuga rwa MNI Kuri iyi nshuro, indirimbo yatowe cyane ku rutonde rwa MNI izahembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, igihembo gitangwa na SPENN Rwanda, umuterankunga w’ibi bihembo.”

Kate Gustave Nkurunziza, Umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro muri Radio/TV10 yashimiye abateguye iki gikorwa kuko kizakomeza guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ibi bihembo bizatangirwa imbonankubone (live) kuri Tv10 kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 guhera saa moya z’umugoroba.

Ubu amatora arakomeje ku rubuga rwa MNI aho indirimbo eshatu zizageza kuwa 22 Nzeri 2021 ari zo zizakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amatora, kizahatanira kwegukana igikombe.

Ibi bihembo bigamije gukomeza guteza imbere muzika nyarwanda, binyuze mu buryo bworoshye umufana ashobora gushyigikira umuhanzi akunda ku mafaranga make.

Aha ashobora gutora indirimbo bikayihesha amahirwe yo kwegukana ibihembo ndetse ku mafaranga bamutoreye agahabwa 60% byayo buri kwezi yifashisha gukomeza gukora ibikorwa bya muzika.

MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.

Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.

Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu ( 100 Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#.

Alyn Sano ari mu bari guhatana
Mico ari guhatana muri ibi bihembo
Bulldogg ari mu bari guhatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .