Iyi album nshya ya Mico The Best izaba igizwe n’indirimbo 10 zitarasohokaho n’imwe, iya mbere agiye gusohora ikaba yitwa ‘Indembo’ yanatangiye kwamamazwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Mico The Best yahishuye ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo enye yakoranye n’abandi bahanzi barimo n’abo hanze y’u Rwanda ariko atifuje gutangaza amazina.
Asobanura impamvu yahisemo kwitirira iyi album umwana aherutse kwibaruka, yavuze ko bitari bimworoheye gufatanya inshingano z’umuryango we no kujya muri studio ubwo yakoraga kuri iyi album.
Ati “Urabyibuka ko nakoze ubukwe muri Nzeri 2021, icyo gihe nari naratangiye kuyikoraho, yewe no mu gihe twiteguraga kwibaruka nabaga ndi gukora n’indirimbo zizajyaho, aho niho igitekerezo cyo kuyimwitirira cyaturutse.”
Iyi album izaba ibaye iya gatatu nyuma ya Umutaka na Kule asanganywe. Igitangaje ni uko iyi album itazaba iriho indirimbo nka Umunamba, Igare, Millionaire n’izindi amaze igihe ashyira hanze.
Ati “Ziriya ndirimbo nazikoze mu gihe Covid-19 yari imereye nabi abantu, ntekereza ko byaba bigoye kuvuga ko zo ziri kuri album nshya, zo zizaguma ari indirimbo gusa nahaye abakunzi banjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko yitegura gukora ibitaramo bitandukanye byo kumurika iyi album, akaba abiteganya muri Nzeri 2022, aho yifuza kuzazenguruka Intara zose z’u Rwanda, byamukundira akajya no hanze yacyo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!