Ibi Micky yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari kumwe na AG Promoter, umusore bimaze iminsi bivugwa ko bakundana nubwo bo mu itangazamakuru bavuga ko ari ababyara.
Muri iki kiganiro, Micky yavuze ko we na Captain Regis batandukanye nyuma y’uko uyu musore amusabye ko ibyabo byarangira burundu.
Ati “Ntabwo namuhemukiye ni we wanyanze, imbere y’Imana ishobora byose ni we wanyanze. Hari ukuntu umuntu aba ashaka kuzana ibindi ariko ukuri kwe azi neza ni uko ari we wambwiye ngo tubihagarika! Ni ibintu yambwiye ndi kumwe na Killerman.”
Ibijyanye n’amakuru yari yatangajwe na Captain Regis wari wavuze ko yahisemo gutandukana na Micky nyuma yo kumufata aryamanye na AG Promoter, uyu mukobwa yabihakanye icyakora ahamya ko n’iyo biba byo nta nka yari kuba yaciye amabere.
Ati “Ese ubundi reka nkubaze, bibaye ari byo abaye yaradufashe, sindi umuntu mukuru? Hari umuntu nasezeranye na we? Mfite uburenganzira bwo gukora ibyo nshaka, kubivuga ni ukuri ni ibintu bibiri bitandukanye.”
Micky yavuze ko ibyabaye byo gutandukana mu nduru hagati ye na Captain Regis basanze ari amakosa ahamya ko basabanye imbabazi ndetse ubu babanye neza.
Ku bijyanye n’umubano we na AG Promoter basanzwe bavugwa mu nkuru z’urukundo, Micky yavuze ko ntabihari igihari ari ubuvandimwe nk’ababyara.
Micky utaramara umwaka muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gushyira hanze ‘Season ya kabiri’ ya filime ye ‘My Doughter’ ndetse ahamya ko afite imishinga myinshi abantu bazagenda babona mu minsi iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!