00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Trachtenberg wamamaye muri filime ‘Gossip Girl’ yapfuye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 27 February 2025 saa 10:15
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Michelle Trachtenberg, wamamaye muri filime zirimo ‘Gossip Girl’, ‘Buffy The Vampire Slayer n’izindi’, yitabye Imana ku myaka 39 y’amavuko, nyuma y’igihe gito asimburijwe umwijima.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 26 Gashyantare 2025, nyuma y’uko nyina umubyara atabaje imbagukiragutabara na polisi ngo bamwihutane kwa muganga kubera ikibazo cy’umutima.

Ubwo imbangukiragutabara na polisi byageraga mu rugo rwe ruherereye i Manhattan muri New York yari yamaze gushiramo umwuka.

Michelle Trachtenberg witabye Imana afite imyaka 39, yari amaze igihe gito asimburijwe umwijima. Nk’uko TMZ yabitangaje, mu 2024 Michelle yagize ikibazo cy’umwijima biba ngombwa ko kwa muganga bawusimbuza.

Bikekwa ko umubiri we waba waranze guhuza n’umwijima yari aherutse guhabwa, bikaba ari yo ntandaro y’urupfu rwe, dore ko kuva yawuhabwa yakunze kuremba.

Michelle yari ari mu bakinnyi ba filime bubatse izina i Hollywood bakiri bato, dore ko yatangiye kwamamara mu 1996 afite imyaka 11 ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘Harriet The Spy’.

Yamamaye mu zindi filime z’uruhererekane zirimo nka ‘Gossip Girl’, ‘Buffy The Vampire Slayer’ ‘17 Again’ n’izindi.

Michelle Trachtenberg wamamaye muri filime ‘Gossip Girl’ yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .