Michel Gohou yasubiye muri Côte d’Ivoire nyuma y’ibitaramo yakoreye mu karere bya Caravane du rire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Michel Gohou Doukrou ubusanzwe benshi bakunze kumwita Gohou, ni umunyarwenya w’icyamamare muri Côte d’Ivoire. Uyu mugabo w’imyaka 60 wari uherutse gutaramira i Kigali azwi cyane mu rwenya ruca kuri Canal+ rwitwa ‘Parlement de rire’ yasubiye iwabo muri Côte d’Ivoire.

Mu minsi ishize Gohou ni umwe mu basusurukije abantu mu bitaramo bya “Caravane du rire” byabereye i Kigali, Bujumbura ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 nibwo Gohou yahagurutse i Kigali yerekeza muri Côte d’Ivoire aho asanzwe atuye ndetse anakomoka, aha hakaba ari naho yubatse izina rikomeye.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege asubiye iwabo Gohou yari yakererewe cyane ku buryo atabonye akanya ko kuvugisha itangazamakuru bitewe nuko indege yashoboraga kumusiga.

Iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda tariki 8-9 Ugushyingo 2019 muri Camp Kigali aho Gohou yafatanyaga n’abandi banyarwenya bakomeye bo mu Rwanda gususurutsa abakunzi babo.

Yakinnye imikino itandukanye irimo Gohou Show wakunzwe n’abatari bake. Kuri ubu Gohou akina muri Parlement de Rire ica kuri CANAL+.

Uyu mugabo w’imyaka 60 arubatse akaba afite umugore babyaranye abana batandatu.

Reba hano ubwo uyu munyarwenya yasubiraga iwabo muri Côte d’Ivoire

Umunyarwenya (Ibumoso) Michel Gohou yasubiye iwabo muriCôte d’Ivoire
Sengazi Michael niwe waherekeje Michel Gohou ubwo yari asubiye muri Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza