Michaël Sengazi yashyikirijwe igihembo cya “Prix Talents du Rire 2019” gitangwa na RFI

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Michaël Sengazi yashyikirijwe igihembo cya “Prix RFI Talents du rire” aherutse kwegukana ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya gatanu.

Uyu musore yatangajwe nk’uwegukanye iki gihembo ku wa 20 Ugushyingo 2019. Yagishyikirijwe ku wa 8 Ukuboza, ahitwa ‘Palais de la Culture d’Abidjan’ mu iserukiramuco ry’urwenya rizwi nka “Festival Abidjan Capitale du Rire.”

Uyu musore yahawe umwanya wo gusetsa abari bitabiriye iki gikorwa ndetse anashyikirizwa ibahasha y’ibihumbi bine by’amayero [arengaho gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda] aherekeje igihembo cye.

Mu butumwa yanditse yakira iki gihembo yatangaje ko yishimiye kwakira igihembo nk’iki gikomeye muri Afurika no hanze yayo, avuga ko ari ‘iby’agaciro kuri njye kwakira iki gihembo. Kunshyigikira kwanyu mwese bintera iteka ishema […] Imana ibahe umugisha’.

Uyu munyarwenya aherutse kubwira IGIHE ko yitabiriye irushanwa muri Gicurasi 2019. Muri icyo gihe yatanze amashusho yagereranyijwe n’ay’abandi bahatanaga atoranywa mu icumi ya mbere.

Abagize Akanama Nkemurampaka bongeye kunyuza amaso mu mashusho yabo icumi birangira bahisemo Michaël Sengazi nk’uwegukanye igihembo.

Sengazi yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo nyuma ya Basseek Fils Miséricorde wo muri Cameroun wacyegukanye mu 2015; Moussa Petit Sergent wo muri Burkina Faso wagitwaye mu 2016; Ronsia wo muri RDC wacyegukanye mu 2017 na Les Zinzins de l’Art bo muri Côte d’Ivoire bafite icyo mu 2018.

"Prix RFI Talents du rire" ni igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Ni igitekerezo cya Mamane ukomoka muri Niger.

Sengazi ubwo yasuhuzanyaga n'umukobwa wamushyikije igihembo
Sengazi yabanje kwigaragaza muri Festival Abidjan Capitale du Rire
Ubwo Sengazi yateraga urwenya muri Festival Abidjan Capitale du Rire
Ubwo uyu musore yiteguraga kwakira igihembo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza