00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michael B. Jordan yatandukanye n’umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 June 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Michael B. Jordan wakinnye nka Erik Killmonger muri filime Black Panther yakunzwe cyane, yatandukanye n’umukunzi we w’umunyamideli Lori Harvey bari bamaranye umwaka urenga bakundana.

Ikinyamakuru People nicyo cyabanje gutangaza ko aba bombi batandukanye.

Mu kiganiro bagiranye n’umwe mu nshuti zabo, yavuze ko bagiranye ibihe byiza ariko bikaba byabaye ngombwa ko batandukana.

Iyi nshuti yabwiye iki kinyamakuru iti "Bari bafite ibihe byiza bari kumwe kandi buri wese yakoreye ibyiza bishoboka mugenzi we."

Aba bombi bari bamaze umwaka urenga batangiye gukundana kuko babitangaje muri Mutarama 2021.

Jordan yakundanye n’ibindi byamamare birimo Umunyamideli Cindy Bruna, umukinnyi wa filime Kiki Layne na Catherine Paiz umenyerewe kuri YouTube.

Yanavuzwe mu rukundo na Lupita Nyong’o bakinanye muri Black Panther, ariko barabihakana.

Urukundo rw'aba bombi rugeze ku iherezo rutamaze kabiri
Aba bombi batandukanye bamaranye umwaka umwe
Michael B. Jordan na Lori Harvey batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .