00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mercedes yemerewe gucuruza imodoka zitwara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 03:17
Yasuwe :

Mercedes-Benz yabaye Sosiyete ya mbere ihawe uburenganzira bwo kuba yacuruza muri Amerika imodoka zifite ikoranabuhanga rishobora gukora ibyo umushoferi yakora atwaye.

Iyi Sosiyete yaherewe ubu burenganzira muri Leta ya Nevada, bivuze ko imodoka zayo nshya zifite ikoranabuhanga rizwi nka “Drive Pilot Level 3”, rifasha imodoka kuba yakwitwara zemewe.

Nubwo bimeze bityo, kugira ngo imodoka ibashe kugenda, bisaba ko umushoferi aba ayicayemo, naho bitari ibyo iryo koranabuhanga ntirikora.

Iri koranabuhanga byagaragaye ko ryatera ibyago bike, ndetse rishobora kuba ryakora neza ku buryo imodoka yakwihagarika mu gihe hari ikibazo kibayeho.

Imikorere yaryo imeze nk’iyo mu zindi modoka. Urugero hari Super Cruise iba mu zikorwa na General Motor cyangwa se BlueCruise yo mu za Ford na Autopilot ya Tesla zikora.

Imodoka zikoresha iryo koranabuhanga ziba zishobora kugenda ku muvuduko umushoferi yagennye, kandi adafashe kuri volant kandi ibirenge bye bidakandagiye ku muriro cyangwa kuri feri.

Mercedes yatangaje ko iri koranabuhanga rya Drive Pilot rishobora gukora gusa mu gihe imodoka iri ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha kandi ahantu hari urumuri ruhagije.

Mercedes yemerewe gushyira ku isoko imodoka zitwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .