Ku wa 24 Werurwe 2025, Meghan Markle akoresheje urubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni ebyiri, yatangaje ko yatangiye gucuruza imyambaro n’imirimbo n’ibindi bijyanye n’imideli abinyujije ku rubuga rwitwa ‘ShopMy’.
Meghan Markle yatangarije abamukurikira bari bamaze igihe bamusaba ko yabarangira aho akura imyambaro, ko ubu bajya bayihaha byoroshye banyuze kuri uru rubuga.
Atangiye iyi gahunda, nyuma y’iminsi mike atangije urubuga yise ‘As Ever’ azajya acururizaho ibirungo by’amafunguro atandukanye, ndetse anacururizaho ibikoresho byo mu gikoni.
Ni mu gihe kandi amaze iminsi mike atangiye kunyuza ikiganiro cyigisha guteka kuri Netflix yise ‘With Love, Meghan’.
Ibi byose Meghan Markle ari kubikora nyuma y’aho yari yatangaje ko yifuza kugaruka mu isura nshya itandukanye n’iyo asanzwe azwiho.
Bimwe mu binyamakuru by’imyidagaduro, bimaze iminsi bivuga ko Meghan Markle ari gukora iyo bwabaga ngo ace inzira zose zishoboka zamwinjiriza amafaranga, nyuma y’aho amasezerano yari afitanye na Spotify ahagaze kandi ariyo yari kumwinjiriza agatubutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!