Megan Fox niwe watangaje ko akuriwe yifashishije ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram. Yayikurikije indi igaragaza ipimo by’uko atwite. Anakora ‘tag’ umukunzi we kuri aya mafoto. Arangije yandikaho amagambo, ati “Nta cyatakaye, ikaze na none.”
Aya magambo ari mu ndirimbo ya Machine Gun Kelly yise “Last November” igaruka ku nda uyu mukunzi we yakuyemo, y’umwana biteguraga kwibaruka mu bihe byashize.
Fox na Kelly bahuye muri Werurwe 2020 hafatwa amashusho ya Filime ‘Midnight in the Switchgrass’ bombi bahuriyemo. Muri Nyakanga uwo mwaka ni bwo batangiye kugaragaza ko bakundana.
Megan Fox afite imyaka 37 akaba afite abahungu batatu barimo uwitwa Bodhi Ransom Green, Noah Shannon Green na Journey River Green. Bose yababyaranye na Brian Austin Green barushinze mu 2010 bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021.
Ni mu gihe Machine Gun Kelly w’imyaka 34, we afite umwana umwe w’umukobwa witwa Casie Colson Baker, yabyaranye na Emma Cannon bahoze bakundana.
Uyu mugore ategerejwe mu gice cya kane cya filime The Expend4bles.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!