Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy yashyize hanze indirimbo ya Gospel yise ‘Grateful’, yaramaze iminsi ateguza abakunzi be.
Ni indirimbo ivuga ibihe bigoye Imana yabanye n’uyu musore ikamuba hafi, akaririmba ashima impuhwe n’imbabazi z’Imana ikomeza kumwereka, ndetse ko kandi anyuzwe n’ubuntu bwayo.
Meddy wakiriye agakiza akemera ko Yesu ari Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, yaramaze igihe kingana n’umwaka atagaragara muri muzika, nyuma yuko aciye amarenga ko agiye kwinjira mu gukora indirimbo z’Imana.
Indirimbo aherutse gukora ni Queen of Sheba na My Vow yakoreye umugore we, ‘Carolina’, ‘We don’t care’ n’izindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!