Uyu muhanzi usanzwe atuye muri Amerika n’umuryango we, yifashishije ifoto yo muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Trump yiyamamarizaga, muri Leta ya Pennsylvania, akaraswa hafi y’ugutwi ariko ku bw’amahirwe ntapfe. Arangije ati “Urugamba”.
Meddy yashyize hanze ubu butumwa kuri Instagram, ahashyirwa ubumara amasaha 24.
Byari nyuma yaho uyu mugabo uhagarariye Aba-Républicains, yari amaze kwanikira mu majwi Kamala Harris uhagarariye Aba-Démocrates muri aya matora yabaye kuri uyu wa 5 Ugushyingo.
Ndetse, ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika birangajwe imbere na FOX News byamaze kwemeza ko Trump yamaze kwegukana intsinzi yo kuba Perezida wa Amerika wa 47.
Uretse ibyo kandi n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa bamaze kumushimira ku bw’intsinzi ye, gusa ibarura ry’amajwi ntirirarangira ndetse ntabwo aratangazwa mu buryo bwemewe n’amategeko nka Perezida mushya w’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!