Meddy yakozwe ku mutima n’umwana wo mu Bugesera wabyinnye indirimbo ye yise “We don’t care”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Meddy yakozwe ku mutima n’umwana ufite impano itangaje yo kubyina wagaragaye abyina indirimbo ye nshya yise “We Don’t Care”.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari umwana uri kugaragara abyina mu buryo butangaje indirimbo z’abahanzi batandukanye. Imyaka ye n’uburyo abyina ni bimwe mu byatunguye benshi ku buryo Meddy yakozwe ku mutima n’impano ye akifuza kumubona ngo amufashe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko yifuza kuba yahura n’uyu mwana witwa Manizabayo Bright wo mu Karere ka Bugesera wagaragaye abyina indirimbo ye.

Meddy yagize ati ”Iyaba nabashaga kubona uyu mwana, Imana ihe umugisha umwana muto.”

Amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi ahamya ko yifuza kuba yafasha uyu mwana, byaba mu buzima busanzwe cyangwa mu buryo bwo kugaragaza impano ye ikaba yanamugirira akamaro mu buzima busanzwe.

Manizabayo Bright w’imyaka umunani avuka mu Karere ka Bugesera, afite impano igaragarira buri wese mu kubyina.

Indirimbo We Don’t Care yabyinnwe n’uyu mwana, Meddy yayihuriyemo na RayVanny hamwe na DJ RJ the DJ.

Ni indirimbo yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki mu bihugu byombi cyane ko imaze kuzuza abayirebye ibihumbi 600 mu gihe cy’iminsi itanu.

Reba iyi ndirimbo "We Don’t Care" ya Meddy

Uyu mwana ari kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, Meddy wifuza kumubona afite igitekerezo cyo kumufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .