00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yakoreye igitaramo cya mbere muri Canada

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2024 saa 12:52
Yasuwe :

Meddy yakoreye igitaramo cye cya mbere muri Canada mu ruhererekane rw’ibyo azahakorera.

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024. Ni igitaramo yakoze kiri mu byo amaze iminsi akora nyuma yo gutangaza urugendo rwe rushya mu muziki, aho yiyeguriye Imana.

Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto, naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.

Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton byo amatariki yabyo ataratangazwa.

Ibi bitaramo Meddy ari gukorera muri Canada, biri mu mujyo w’ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.

Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegura ibi bitaramo bya Meddy, aherutse kubwira IGIHE ko bahisemo kubitegura nyuma y’ubusabe bw’abakunzi b’umuziki.

Ati “Meddy ni umuhanzi munini, abakunzi b’umuziki we badusabye ko twamutumira inaha ariko by’agatangaza buri Mujyi barifuza ko awutaramiramo. Ubusanzwe si ibintu bimenyerewe ko abantu bafata ibitaramo bitaranagera ugasanga bari kubirwanira.”

Kwizera yavuze ko ari ibintu bishimishije bigaragaza uburyo umuziki w’u Rwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi ariko binagaragaza uko Meddy akunzwe.

Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk’iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.

Uyu muhanzi amaze iminsi yariyeguriye umuziki wo guhimbaza Imana
Meddy amaze iminsi akora ibitaramo byo guhembura benshi
Meddy muri iki gitaramo yakoze yahuriyemo na Adrien Misigaro na Gentil Misigaro
Meddy yakoreye igitaramo cye cya mbere muri Canada
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo benshi bita iz'isi, yahisemo guhindura yiyegurira izo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .