00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yakiriye agakiza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ngabo Jobert Medard yatangaje ko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza, ahishurira abakunzi be ko yamaze kumuhindurira ubuzima ndetse ubu yishimira uko abayeho mu gakiza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Meddy yavuze ko aherutse kubwira inshuti ze za hafi ko yakiriye agakiza bamwe bakagira ngo ni imikino.

Ati “Mperutse kubwira inshuti zanjye ko nahindutse zigira ngo ndikinira. Mu by’ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y’urukundo n’amahoro.”

Meddy yakomeje kugaragariza abamukurikira ko yamaze gukizwa ndetse ashimira buri umwe wese wamushyigikiye abasabira imigisha ku Mana.

Meddy atangaje ibi mu gihe hari bamwe mu nshuti ze babwiye IGIHE ko uyu muhanzi ari kuva mu mujyo wo kuririmba indirimbo zisanzwe, akiyegurira izo kuramya no guhimbaza Imana.

Twifuje kuvugana na Meddy ngo atuganirize kuri ibi byose biri kuvugwa ntibyadukundira.

Meddy aramutse yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo rwaba ari urugendo rushya kuri we, kuko ubwo yatangiraga kuririmba n’ubundi ariho yahereye.

Uyu muhanzi atangaje ko yakiriye agakiza nyuma y’iminsi mike asezeranye kubana akaramata na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia.

Muri iyi minsi Meddy ni umwe mu bahanzi bagezweho ndetse uri no ku gasongero k’abayoboye abandi mu gukundwa.

Ibi binagaragarira mu ndirimbo ye nshya ‘My vow’ ikomeje kwesa uduhigo dutandukanye turimo kuba iri kurebwa cyane.

Indirimbo nshya ya Meddy ikomeje kwesa uduhigo mu kurebwa cyane

Indirimbo ya mbere ya Meddy yamenyekanye yari iyo kuramya no guhimbaza Imana

Meddy yakiriye agakiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .