00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yabaye umuhanzi nyarwanda rukumbi uhatanye muri AFRIMMA Awards 2022

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Meddy ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda ugaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya All Africa Muzik Magazine (AFRIMMA), bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda.

Meddy yongeye guhatanira ibi bihembo mu gihe The Ben na Butera Knowless bari bahawe amahirwe yo kubihatanira mu mwaka ushize, ariko nta wabashije kugarukamo kuri iyi nshuro.

Muri uyu mwaka, Meddy ari guhatana mu cyiciro cy’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iki cyiciro, Meddy ahatanye n’abarimo John Flog wo muri Sudan y’Epfo, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Rayvanny wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya, Diamond wo muri Tanzania, Otile Brown wo muri Kenya na Sat B w’i Burundi.

Ibi bihembo bya ’All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA]’ bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigiye kongera gutangirwa mu birori bizitabirwa n’abantu benshi, nyuma y’igihe bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda bizashyikirizwa ababitsindiye ku wa 19 Ugushyingo 2022. Bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Meddy niwe muhanzi nyarwanda rukumbi uhatanira ibihembo bya 'AFRIMMA2022'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .