Shaddy Boo yahoze abana na Producer Meddy Saleh banabyarana abana babiri mbere yuko batandukana mu 2016.
Kugeza ubu Shaddyboo ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe Meddy Saleh aza ku isonga mu beza u Rwanda rufite batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yaba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje inkweto ndetse n’ingofero yahawe n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh ndetse anamushimira bikomeye.
Iyi mpano igizwe n’inkweto benshi bita ‘sandari’ n’ingofero byose bya KGL, imwe muri sosiyete zigezweho zikora imyenda mu Rwanda.
Mu magambo ye Shaddyboo yashimiye Meddy Saleh wamuhaye impano, anagaragaza ko asanzwe akunda iyi myambaro.
Meddy Saleh ni umwe mu bahanga mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda, yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ndetse kugeza ubu ni umwe mu ba producer bihagazeho muri uyu mwuga.
Mu minsi ishize Meddy Saleh yahembwe na Radio Isango Star nk’utunganya amashusho y’indirimbo witwaye neza mu mwaka wa 2020.
Mu 2019 ubwo yahaga umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka, hari uwamubajije icyamutandukanyije na Shaddyboo, maze uyu mugabo asubiza ko atakivuga kuko ari ibanga ryabo.
Muri iki kiganiro yanaboneyeho guhakana ibikunze kuvugwa ko yababaje Shaddyboo bikomeye, byanatumye uyu mugore azinukwa iby’urukundo.
Shaddyboo na we yigeze gutangariza abamukurikira kuri Instagram ko Meddy Saleh ari we wamwambuye ubusugi ubwo yari afite myaka 19, gusa nyuma akaza kumubabaza ku buryo yazinutswe urukundo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!