00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy, Element na Bruce Melodie mu Banyarwanda bahataniye ibihembo bitangirwa muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 March 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Abanyarwanda batandukanye bazwi mu myidagaduro, ubushabitsi n’ibindi bikorwa bitandukanye, bahataniye ibihembo bya Africa Golden Awards 2025, bigiye gutangirwa muri Kenya.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 5 Mata 2025, mu Mujyi wa Mombassa muri Kenya. Abanyarwanda batandukanye bahatanye mu byiciro bitandukanye muri ibi bihembo birimo imideli, itangazamakuru, ubucuruzi, filime, umuziki n’ibindi.

Mu bahatanye bakomoka mu Rwanda harimo Bruce Melodie, uhatanye mu cyiciro cya “Male Artist of the year 2025”, aho ahatanye n’abarimo Wizkid, Diamond Platnumz, Burna Boy, Davido n’abandi.

Ikindi cyiciro gihatanyemo Umunyarwanda ni icya “Africa Golden Best Indigenous Music Artist 2025’’. Aha hahatanyemo umuhanzikazi Somi hamwe n’abandi barimo Abanya-Kenya Prince Indah na Makadem, Oumou Sangare ukomoka muri Mali n’abandi.

Hari kandi icyiciro cya “Young Entrepreneur of The Year”. Iki nacyo kirimo abanyarwanda barimo Nzeyimana Jean Bosco washinze ndetse akaba ayobora ikigo Habona Ltd gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’, Yvette Ishimwe washinze Ikigo yise ‘Iriba’ n’abandi bo mu bindi bihugu.

Icyiciro cya “Top Female Realtor Africa” na cyo gihatanyemo Abanyarwanda batandukanye. Muri iki cyiciro Abanyarwanda bahatanyemo barimo Assumy Realtor ndetse na Tumukunde Joselyne.

Japhet Mazimpaka ahatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Top Male Radio Presenter” aho ahuriyemo n’abandi barimo Eric Mgenge wo muri Kenya, Robert Marawa wa Afurika y’Epfo n’abandi batandukanye.

Mu cyiciro cya “Africa Golden Best Female Presenter” hahatanyemo abagore b’indashyikirwa muri Afurika mu itangazamakuru ndetse Umunyarwanda urimo ni Michele Iradukunda wa RBA. Naho Coach Gael na we uhatanye muri ibi bihembo ari mu cyiciro cya “Africa Golden Most Influential Podcaster”.

Iris Irumva watangije ikigo cya Lead Access nawe ahatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo. Uyu mugore ari mu cyiciro cya “Africa Golden Top Female Ceo Africa” ahuriyemo n’abandi bagore batandukanye. Safro Fades wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kogoshesha ibikoresho birimo amashoka we ahatanye mu cyiciro cy’umwogoshi mwiza.

Lynda Ddane ukomoka mu Rwanda ariko ukorera akazi ke muri Uganda we na Martina Abera wa RBA bahatanye muri ibi bihembo, aho bari mu cyiciro cya “Africa Golden Top Female Corporate Mc” naho ‘Couple’ ya Prophet Vincent Mackay na Kateclinton ihatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Couple Of The Year 2025”.

Ni mu gihe kandi umukobwa witwa Mugambira Kellia nawe ahatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cya “Africa Golden Fashion Content Creator Of The Year”, naho Irakoze Ariane Vanessa umaze kumenyekana mu filime zitandukanye mu Rwanda ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime mwiza w’umugore.

Indirimbo ya Element EléeeH yise “Milele” ihatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cya “Africa Golden Best Music Video”, naho Mike Karangwa na Joyce Fashion yatangijwe na Uwamahoro Joyce bahatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Stylist Of The Year”.

Bruce Melodie agaruka bwa kabiri mu bahatanye muri ibi bihembo bya Africa Golden Awards 2025, aho we na Alyn Sano bahatanye n’abandi bahanzi batandukanye mu cyiciro cya “Africa Golden Best Social Media Personality In Music”.

Meddy ahatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cya “Africa Golden Best Live Performer”. Muri iki cyiciro ahuriyemo n’abandi barimo Rema wo muri Nigeria, Youssoundour ukomoka muri Senegal n’abandi batandukanye. U Rwanda ruhatanye n’ibindi bihugu bitandukanye mu cyiciro cya ‘Giant of Africa’.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano https://africagoldenawards.co/category-page

Bruce Melodie ni umwe mu bahatanye muri ibi bihembo
Meddy ni umwe mu bahanzi bahatanye muri ibi bihembo
Element ari mu bahatanye muri ibi bihembo
Mugambira Kellia ni umwe mu bahatanye
Iris Irumva usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo akaba na rwiyemezamirimo ni umwe mu bahatanye
Umuhanzikazi Somi ni umwe mu bahatanye
Jean Bosco Nzeyimana (Hagati) ni umwe mu bahatanye mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo
Alyn Sano ni umwe mu bahatanye muri ibi bihembo
Lynda Ddane ahatanye mu cyiciro cy'Umunyamakuru mwiza w'umugore
Uwamahoro Joyce watangije Joyce Fashion Design- Kigali ni umwe mu bahatanye
Martina Abera ni umwe mu bahatanye muri ibi bihembo bizatangirwa muri Kenya
Michèle Iradukunda ni umwe mu bahatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .