00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Tino yongeye kubona akazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

MC Tino wari umaze amezi atanu nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Country FM y’i Rusizi na yo yakoreye amezi make, kuri ubu yamaze kwerekeza kuri KT Radio.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. MC Tino yagize ati "Ndashima Imana, ubu namaze gushyira umukono ku masezerano, guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu tuzajya tubana guhera saa kumi z’umugoroba."

Mu kiganiro na IGIHE, MC Tino yavuze ko yishimiye kongera kubona akazi nyuma y’igihe atari kumvikana kuri Radio iyo ari yo yose.

Ati "Biba ari ibintu bishimishije kongera kubona akazi nyuma y’igihe udakora, nishimiye kuba ngiye kongera guhura n’abantu banjye."

MC Tino, ni umunyamuziki, umushyushyarugamba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Tariki 30 Mutarama 2021 ni bwo yasezeye kuri Royal FM yari amazeho imyaka itanu yerekeza i Rusizi kuri Radio nshya yitwa Country FM.

MC Tino nyuma yo gusinya amasezerano yo gutangira akazi kuri KT Radio
MC Tino yasinyiye gutangira gukora kuri KT Radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .