00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Tino yiyemeje kwigisha isomo ry’urukundo abinyujije muri sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kanama 2021 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Kasirye Martin, wamamaye cyane nka MC Tino, avuga ko nyuma yo kwitegereza ibibazo bigaragara mu ngo z’abashakanye, yiyemeje gutanga isomo ry’urukundo abinyujije muri filime y’uruhererekane yise “Nirivana series”.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amafoto agaragaza umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino yateye ivi, icyakora ntabwo byaribyo ahubwo uyu muhungu yari ari gukina filime.

Nyuma y’amasaha make aya mafoto asohotse, MC Tino yahise asohora agace ka mbere ka filime ye nshya yise Nirivana Series.

Ni filime igaruka ku buzima bw’abashakanye, MC Tino avuga ko yayitekereje nyuma yo kubona ibibazo bihora mu ngo z’uyu munsi, ahamya ko hakenewe gukorwa ibirenze filime ngo abantu bigishwe urukundo.

Gukina filime ngo si ibintu bishya kuri MC Tino kuko ahamya ko ari ibintu yakuranye, mu kiganiro yagiranye na IGIHE uyu muhanzi yahamije ko yatangiye gukina amakinamico akiri umwana ndetse byanatumye akurana inzozi zo kuzakora filime ye.

Ati “Gukina filime si bishya kuri njye, natangiye nkiri umwana bituma nkura numva nzakora iyanjye, Imana ishimwe ko yanshoboje gukora iyi Nirivana Series kandi nizeye ko hari isomo igomba gusigira Abanyarwanda.”

MC Tino yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga, buri wese yashakishije izindi nzira z’imibereho, nk’umunyempano mu gukina sinema byatumye ahita atekereza uko yabyaza umusaruro impano ye ya kera.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane ku maradio atandukanye, akaba n’umuhanzi waryubatse cyane mu itsinda rya TBB ndetse n’umushyushyarugamba wayoboye ibitaramo bikomeye, yashimiye abakunzi ba sinema uburyo bamuhaye ikaze anaboneraho kubasaba gukomeza kumwereka urukundo.

Iyi filime ya MC Tino itambuka kuri shene ya Youtube yitwa Nirivana series buri wa mbere saa moya z’umugoroba.

Uretse MC Tino ukona yitwa Rugano, iyi filime igaragaramo abandi bakinnyi barimo Bogard Sebushishi ukora kuri KC2 ukina yitwa Ian, Peace Natukunda ukina yitwa Linda na Igihozo Aliah ukina yitwa Nailah.

Bogard Sebushishi ukora kuri KC2 akina muri iyi filime yitwa Ian
Peace Natukunda ukina yitwa Linda
Igihozo Aliah usanzwe umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga akina yitwa Nailah
MC Tino yiyemeje kwigisha isomo ry’urukundo abinyujije muri sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .