Mc Murenzi yimuriye radiyo ye ‘Isooko’ muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

MC Murenzi wamenyekanye cyane kuri Contact FM, nyuma y’imyaka ine ashinze radiyo Isooko akayishingira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kuyimurira muri Canada aho yimukiye n’umuryango we.

Mc Murenzi yatangije iyi radiyo mu 2016 nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York.

Nubwo iyi radiyo igiye kujya ivugira muri Canada, Murenzi ahamya ko buri wese aho atuye ashobora kuyumva kuko ivugira kuri internet.

Ashinga iyi radiyo, MC Murenzi yashakaga umuyoboro uhuza Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bamenye ibibera mu Rwanda no guhangana n’amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bivuga ibihabanye n’ukuri ku gihugu cyabo.

Ikindi yifuzaga ni ugushyiraho umurongo uhuza abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda muri Diaspora zitandukanye, kubafasha kugaragaza ibikorwa byabo ndetse ikanaba umurongo ubahuza n’abatuye mu Rwanda.

Ati “Imyaka maze inaha nabonye hari ikibazo gikomeye cyo kutamenya amakuru mpamo ku Rwanda. Hari radiyo zitangaza amakuru atari yo ku Rwanda, turahari tuzi ukuri niyo mpamvu nashinze iyi radio ngo twumvikanishe ukuri kw’ibibera iwacu.”

Mc Murenzi avuga ko nyuma y’imyaka ine ashinze iyi radiyo kugeza n’ubu umurongo we ukiri wa wundi, ati”Nubwo ubu iri kuvugira muri Canada aho nsigaye ntuye, umurongo wacu ntabwo wahindutse uracyari wawundi. Impamvu yatumye tuyishinga ni ya yindi nta cyahindutse.”

Uyu mugabo yamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo byaberaga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2011 ubwo yerekeje muri Amerika ari naho aba kugeza ubu.

Muri Kaminuza yize mu ishami rya Digital Media and TV Production ari nabyo byamuhaye umurongo wo gushinga ‘Radio Isoko’.

Kanda hano ubashe kumva radiyo ’Isooko’ ya MC Murenzi

Murenzi yamenyekanye cyane mu Rwanda nk'umunyamakuru w'imyidagaduro
Nyuma yo gukora ubukwe Mc Murenzi yahise yimukira muri Canada aho atuye n'umuryango we
Mc Murenzi yimukiye muri Canada (aha yari kumwe na Safi Madiba) na we umaze igihe atuye muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .