Uyu mugabo ufatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000 kuzamura, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahamije ko agiye gusubukura ibijyanye na muzika yari amaze imyaka icumi atabarizwamo.
Mu butumwa yahaye abakunzi be, MC Monday yagize ati “Nje bundi bushya, intare irakangutse, muri tayari? Ibintu binini biri ku muryango.”
MC Monday yabwiye abakunzi be ko indirimbo ye ya mbere ‘Guiding light’ yamaze kuyikora mu buryo bw’amajwi igisigaye ari ukuyifatira amashusho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko MC Monday amaze gukora indirimbo nyinshi igisigaye ari ukuzisohora ahereye ku yitwa ‘Guiding light’ yamaze guteguza abakunzi be.
Mu kiganiro twagiranye, MC Monday wemeje ko asubukuye iby’umuziki yirinze kugira byinshi avuga ahamya ko mu minsi iri imbere azategura igikorwa azavugiramo byinshi kuri gahunda nshya agarukanye mu muziki.
Mu 2014 nibwo MC Monday yatangaje ko asezeye ibijyanye n’umuziki, icyo gihe akaba yaravugaga ko abitewe n’impamvu ze bwite.
Uretse impamvu ze bwite, MC Monday yavugaga ko asezeye ku muziki kuko harimo ibibazo yabonaga bigonga iterambere ryawo kandi nta nibimenyetso by’uko byenda gukemuka bihari.
MC Monday waririmbye “Inyoni yaridunze”, "Gitanu", “Oh Rayon” n’izindi, yahagaritse umuziki yari amaze gufungura sosiyete yise C4D inafite inzu itunganya umuziki. Kubera iyi mpamvu, akaba avuga ko hari igice cyayo kigiye gufunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!