Mbonyi yabimburiye abahanzi b’Abanyarwanda batumiwe mu bitaramo bizenguruka Israël

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Israël mu Rwanda yatangije gahunda igamije gufasha abahanzi nyarwanda kuba bajya bakorera ibitaramo mu mijyi itandukanye igize iki gihugu, ku ikubitiro umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi akazabimburira bagenzi be.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa 6 Ugushyingo izwi nka ‘Twende Jerusalem’ iri mu murongo wa Ambasade ya Israël mu Rwanda wo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwego rw’ubuhanzi.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda ku mugaragaro, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko binyuze muri ‘Twende Jerusalem’ Mbonyi azakorera ibitaramo umunani mu mijyi itandukanye yo muri Israël.

Ati “Twende Jerusalem iri kumurikwa uyu munsi, ijyanye n’urugendo rwa Israel Mbonye muri Israël , hazabaho iminsi umunani y’ibitaramo azenguruka igihugu niwe muhanzi wa mbere ugiye kugenda ariko ndizera ko hazabaho abandi benshi.”

Yakomeje avuga ko umubano w’ibihugu ushingira ku bintu byinshi birimo n’ubuhanzi no kuba abantu batembera bakareba uko ahandi bimeze.

Ati “Twizera ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ugomba no gushingira hanze, hanze ni ukuvuga kugenda abantu bagahura n’abandi [...] Birumvikana umubano ushingira ku bintu bitandukanye bishobora kuba ubuhinzi cyangwa ubuzima cyangwa uburezi ariko nizerera mu buhanzi n’umubano w’abantu ku bantu kugira ngo uguhuza mu buhanzi kugaragare, ibi nibyo dushaka gukora ubu.”

Mbonyi wabimburiye abandi kugerwaho n’aya mahirwe, yavuze ko ari ishema ku muziki nyarwanda, kandi ko ibi bitaramo azakorera muri Israël abyitezeho byinshi.

Ati “Ku giti cyanjye nanezerewe ariko noneho no mu rwego rusange rw’abahanzi nyarwanda ndashima Imana ko yafunguye imiryango bambwiye ko ari njye batangiriyeho ko ariko bazakomereza no ku bandi benshi batandukanye, ni umugisha udasanzwe.”

Yakomeje agira ati “Icyo bizongera ni uko umuziki dukora hano mu Rwanda uzagera no ku banyamahanga benshi batandukanye kandi bizatuma n’igihugu cyacu kigaragaza isura nshya y’igisekuru turimo ubu [...] nitujyayo tukaririmba, tugatarama bakabona umuziki wacu ukuntu umeze, tukababwira ibyiza byo mu Rwanda .”

Biteganyijwe ko ibi bitaramo Mbonyi azakorera muri Israël bizaba mu minsi ya Pasika muri Mata 2021.

Ambasaderi Ron Adam akomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira umuziki dore ko no muri Mutarama yari yakiriye ku meza ye abahanzi nyarwanda batandukanye baraganira ndetse bagira n’umwanya wo gusangira.

Israel Mbonyi hamwe na Ambasaderi Ron Adam ubwo hatangazwaga iyi gahunda
Ambasaderi Ron Adam yavuze ko n'abandi bahanzi nyarwanda bazagerwaho n'aya mahirwe
Igikorwa cyo gutangiza 'Twende Jerusalem' cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Israel Mbonyi yavuze ko azifashisha ibi bitaramo mu kumenyekanisha umuziki w'u Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .