Ni igitaramo cyitwaga ‘Marnaud Music Therapy’ cyateguwe na DJ Marnaud cyabereye ahitwa Juru Park mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2022.
Cyaranzwe n’umuziki utandukanye watumye abitabiriye bataha banyuzwe.
DJ Marnaud wavangaga imiziki, yasusurukije abakunzi b’umuziki yanyuzagamo akibutsa ko iki aricyo gitaramo cye cya mbere ateguye.
Costa Titch waririmbiraga ku i Rebero yanyuze Abanyakigali mu gihe yari abizi ko ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cya Kivu Fest giteganyijwe ku wa 2-3 Nyakanga 2022.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.
Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick uheruka kwitaba Imana na AKA ndetse ubu agezweho muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose cyane ko imaze kurebwa na miliyoni 11 kuri Youtube.
Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!