00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa ryakoreye umuganda i Huye mbere y’igitaramo cyo ku ivuko (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 March 2025 saa 03:20
Yasuwe :

Ababyinnyi b’Itorero Inyamibwa bakoreye umuganda mu Karere ka Huye, basukura umuhanda, mbere yo gukora igitaramo cyitezwe n’abantu benshi.

Ni igitaramo cy’amateka kuko ari icya mbere mu myaka umunani cyane ko baherukaga gutaramira i Huye mu 2017.

Nyuma y’umuganda, ababyinnyi b’Itorero Inyamibwa bahise bajya kwitoreza bwa nyuma muri ‘Grand Auditorium’ ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yanashingiwemo iri torero.

Igitaramo Itorero Inyamibwa rigiye gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye cyiswe ‘Inka’, gikurikiye icyo bakoreye muri Camp Kigali ku wa 15 Werurwe 2025.

Nyuma y’iki gitaramo abagize iri torero bahise biyemeza gusubira ku ivuko cyane ko ryashingiwe muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu 1998.

Ibi bitaramo bikurikiye igitaramo iri torero ryakoze umwaka ushize yari yise ‘Inkuru ya 30’.

Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo byibanda ku muco w’u Rwanda.

Riri kwizihiza imyaka 27 ishize rishinzwe kuko ryatangiye ari itorero ry’abanyeshuri babarizwaga mu muryango AERG, ryarashinzwe hagamijwe kubafasha kwikura mu bwigunge.

Mu 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ mu Bufaransa.

Nyuma y'imyaka irindwi, ababyinnyi bo mu Itorero Inyamibwa bagiye kongera gutaramira i Huye
Ababyinnyi bo mu Itorero Inyamibwa bageze mu Mujyi wa Huye ryashingiwemo
Aba babyinnyi bifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Huye mu muganda rusange
Ababyinnyi bo mu Itorero Inyamibwa bakoreye umuganda mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .