00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yatembereje Bull Dogg umujyi wa Dubai (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Green P umaze igihe yimukiye i Dubai yagize umwanya wo gutembereza Bull Dogg muri uyu Mujyi mbere y’uko aba bombi bahurira mu gitaramo gitegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2022.

Bull Dogg wageze i Dubai mu minsi ishize aho yanakoreye igitaramo ku wa 29 Ukwakira 2022, ategerejwe mu kindi cyo ku wa 5 Ugushyingo 2022 aho ari butaramane n’abarimo Green P.

Mbere yo gutaramana, Green P yabanje gutembereza Bull Dogg umujyi wa Dubai we amaze igihe atuyemo.

Mu kiganiro na IGIHE, Green P yavuze ko yishimiye kongera guhura na Bull Dogg bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangs.

Ati “Bull Dogg ni umuvandimwe twakuranye mu mihanda ya Kigali, biba ari ibyishimo rero kubona turi gutemberana mu mihanda y’inaha.”

Uretse guhura bagasabana bagataramana, Green P yavuze ko hari imishinga y’indirimbo ari gutegurana na Bull Dogg ku buryo mu minsi iri imbere bazongera gususurutsa abakunzi b’injyana yabo y’umujinya.

Aba baraperi byitezwe ko bataramira ahitwa GSS Palace Hotel i Dubai mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2022, kwinjira bikaza kuba ari 100AED mu myanya isanzwe na 200AED mu myanya y’icyubahiro.

Uretse Green P, Bull Dogg arataramana n’abarimo; Nick Breezy n’umuraperi Batman wateguye iki gitaramo.

Bull Dogg na Green P bategerejwe mu gitaramo kibera i Dubai
Bull Dogg ari i Dubai aho ari gukorana ibitaramo na Lollilo w'i Burundi, ibi bikaba bitegurwa na Batman
Bull Dogg na Green P ubwo bafatiraga agafoto ku modoka yo mu bwoko bwa Ferrari
Ubwo Bull Dogg na Green P bari bagiye gutega Metro ibavana ahitwa Deira berekeza muri New Dubai
Bull Dogg, Batman na Green P bafatira ifoto ahitegeye Burj Khalifa
Bull Dogg na Green P ahitegeye Burj Khalifa
Batman (wambaye ingofero itukura) ni we watumiye Bull Dogg i Dubai
Kuva mu ma restaurant yo mu kajagari ka Kanombe kugera mu zihenze z'i Dubai
Ibyishimo ni byinshi kuri Green P na Bull Dogg bongeye guhura nyuma y'igihe batandukanyijwe n'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .