00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbera uzwi muri sinema yasohoye igitabo kigaragaza uko ubuhanzi bwateza imbere ababukora

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 February 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Mbera Jean Claude uri mu banyamideli banubatse izina muri sinema y’u Rwanda ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’imyidagaduro, yanditse igitabo kigaruka ku buryo abakora ubuhanzi n’ibindi bibushamikiyeho bashobora kubibyaza inyungu, bakiteza imbere.

Ni igitabo Mbera yafatanyije na Dr. Ephrem Ruzagura uri mu nzobere mu kwandika ibitabo. Bacyise ’Effect of Digital Creative Industry and Culture Production.’

Iki gitabo cyasohotse mu icapiro LAP Lambert Academic Publishing ryo mu Bwongereza mu icapiro ku wa 21 Gashyantare 2025.

Mbera yabwiye IGIHE ko yagize iki gitekerezo ashaka kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu kwiteza imbere kw’ababukora umunsi ku wundi.

Ati “Ni igitabo nakoze kigaruka ku ruhare rw’ubuhanzi mu guteza imbere ababukora. Kigamije kwerekana uko twava mu ruganda rw’ubuhanzi, tukareba kure uko rwabyara amafaranga. Ibyo rero bigaragazwa nk’inyandiko kuko ntabwo washobora gutera imbere utaragira inyandiko ushingiraho, ishingiye ku bushakashatsi.”

Agaragaza ko iki gitabo gishingiye ku bushakashatsi bakoze, bashaka kuvana abahanzi mu cyiciro kimwe, babageza mu kindi.

Ati “Ni yo mpamvu twakoze ibi, twagiraga ngo tuvane abahanzi mu cyiciro ariko bajya mu cyindi cyo kugira amafaranga. Babe abahanzi ariko bafite umusanzu batanga ku bukungu bw’igihugu. Natangiye gukora ubu bushakashatsi bushingiye kuri iki gitabo mu 2019, ubwo nari nkiri umwarimu muri East African University, mbifashwamo n’uwari umuyobozi wanjye.”

Avuga ko ajya kwandika iki gitabo, yagejeje igitekerezo kuri Dr. Rugazura, amwereka ko ari mu mushinga wo gukora ubushakashatsi bugaragaza uko imibereho y’abahanzi nyarwanda yahinduka, bakabasha kubona iby’ibanze mu buzima nko kwiga, aho gukorera imyitozo, ubwishingizi bw’ubuzima no kwegera ibigo by’imari.

Mbera avuga ko nyuma y’iki gitabo, bitegura gutangiza icyo bise “’Creative Industry Revival’ cyangwa se ’Ububyutse bw’uruganda rw’abahanzi’ mu Kinyarwanda. Ubu bukangurambaga buzakorwa hagamijwe gushyiraho ikigega cy’abahanzi nyarwanda kizakemura bimwe mu bibazo bibugarije.

Jean Claude Mbera asanzwe ari umwanditsi w’inkuru, umunyamideli n’umushakashatsi. Ni we wanditse filime ‘Good Book, Bad Cover’ yasohotse mu minsi ishize, igaragaramo Alliah Cool.

Mbera ni we watangije ‘Binen Arts Therapy Foundation’ ifasha abantu bagize ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, hifashishijwe ubuhanzi mu kubomora ibikomere bagize.

Mbera azwi muri sinema nyarwanda
Iki gitabo kigaragaza uko ubuhanzi bwateza imbere ababurimo
Mbera ni we wananditse filime ‘Good Book, Bad Cover’ yasohotse mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .