Uyu munyamideli ubwo yaganiraga na IGIHE, yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025, aguye mu rugo iwe.
Ati “Yari amaze igihe arwaye ariko kwa muganga bari baramusezereye ari mu rugo. Ijoro ryarageze rero ajya kuryama mu gitondo tuza gusanga byarangiye.”
Uyu mugabo ahamya ko ukwezi kwa Gashyantare gukomeje kumubera ukw’ibyago.
Ati “Reba Gashyantare 2024 napfushije umugore wanjye na mabukwe bari kumwe, none dore umwaka umwe gusa mbuze data umbyara.”
Umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Mbera uteganyijwe ku wa 9 Gashyantare 2025, mu gihe ijoro ryo kumusezeraho bwa nyuma ryo riteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2025.
Mbera Amir ni umunyamideli usanzwe ubifatanya no gukina filime, akaba umwe mu biyambajwe muri filime ‘Good book, bad cover’ ya Alliah Cool yasohotse mu minsi ishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!