Ni filime uyu musore yise “My Reasons’’ iri mu bwoko bw’iz’uruhererekane igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo abazwi muri sinema, n’abari kuzamuka muri iki gihe.
Mavide yabwiye IGIHE ko iyi filime irimo inkuru eshatu zigaruka ku mugabo ushaka umugore ufite umwana akabura urubyaro bikaza guteza amayobera.
Ati “Iyi filime ifite inkuru eshatu zitandukanye zikubiye muri imwe aho urugo rwa mbere umugore aba yarabuze urubyaro, inda atwita zihora zivamo kandi umugabo we Safari atumva impanvu inda zivamo kandi yaramuzanye afite umwana bikaba ari cyo kibazo kiganje muruyu muryango.”
Iyi filime igaragaramo umuryango wa kabiri aho Maman Carine abarizwa aba yarafashe inguzanyo ku mugabo w’inshuti ye, akamugambanira akamwicisha hanyuma umuhungu we aba yaraje kwihorera muri urwo rugo.
Indi nkuru irimo ni iy’abasore n’inkumi bibana umwe muri bo witwa King afite nyirarume w’i Nyagatare, umusura yahagera agakunda umujyi akanga gutaha bikaba imbogamizi k’uwo babana.
Turatsinze avuga ko iyi filime ikubiyemo inkuru z’urukundo,inyigisho z’abashakanye, kwihanganirana n’urwenya.
Iyi filime igaragaramo Turatsinze David ([Mavide) ukina yitwa Rugamba, Isaac Mutore ukina ari Sankara, Twagiramukiza Alex ukina ari Safari, Usanase Pamellah ukina yitwa Muberarugo, Akimana Shalom ukina yitwa Shalom, Divine Bucyana uba yitwa Gogo n’abandi batandukanye.
Reba iyi filime y’uyu musore unyuze hano





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!