00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maurix yinjiye mu muziki wa Opera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kanama 2021 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Maurice Umwami, wamenyekanye nka Maurix nyuma yo kurangiza amasomo agasubukura iby’umuziki umwaka ushize, yahinduye umuvuno mu muziki.

Uyu muhanzi wasubukuye iby’umuziki nyuma y’imyaka itatu yari amaze ari kuminuza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Buholandi, yinjiye mu njyana izwi nka ‘African Opera Music’.

Ni injyana y’umuziki wuzuyemo ubuhanga ukunda gukoreshwa mu birori byitabiriwe n’abakomeye.

Opera Music ni umuziki wamamayemo abahanzi nka Luciano Pavarotti, ari na we Maurix afataho icyitegererezo.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko yakuze akunda cyane umuziki wa Opera, ariyo mpamvu nyuma yo gushyira ku murongo gahunda ze zose yahise yiyemeza gutangira kuwukora.

Ati “Ni umuziki nkunda, narawize kandi nzi ko nshoboye kuwukora, rero ubwo namaze gushyira gahunda zanjye ku murongo ndaje nsohore indirimbo zo muri ubu bwoko.”

Maurix yavuze ko uretse kuba asanzwe ari umuhanga mu gucuranga piano, yahisemo gukora uyu muziki kuko umworohera kuwutangamo ubutumwa yumva yifuza.

Ku ikubitiro Maurix yasohoye indirimbo yise ‘Isi irabakeneye’ yanasohokanye n’amashusho yayo.

Maurix yamenyekanye cyane kuri studio ye yitwaga “Maurix music studio”, iyi yafashije benshi mu bahanzi mu myaka yo ha mbere ubwo uyu musore yari akiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Nyuma yo kurangiza amashuri, Maurix yimuriye studio ye mu Mujyi wa Kigali ayikura i Huye. Mu 2017 nibwo yabonye amahirwe yo kujya mu Buholandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Nyuma yo kurangiza amasomo akanabonayo akazi, ntabwo byamworoheye ko ahita agaruka mu Rwanda ngo akomerezeho iby’umuziki.

Mu minsi ishize nibwo Maurix yabonye akazi kamusaba kugaruka mu Rwanda bituma ahita anatekereza uburyo yasubukura ibijyanye n’umuziki.

Ku ikubitiro indirimbo ya mbere Maurix yahereyeho ni iyitwa Abasangirangendo yakoranye na Cécile Kayirebwa.

Maurix yinjiye mu muziki wa Opera ukundwa n’abakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .