Maurix wakoze nyinshi mu ndirimbo za Tom Close na The Ben yasubukuye muzika aririmbana na Kayirebwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kanama 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Maurice Umwami, wamenyekanye nka Maurix yasubukuye iby’umuziki nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu Buholandi aho yari yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ku ikubitiro mu muziki Maurix yahise ahera ku ndirimbo “Abasangirangendo” yakoranye na Cécile Kayirebwa.

Maurix yamenyekanye cyane kuri studio ye yitwaga “Maurix music studio”, iyi yafashije benshi mu bahanzi mu myaka yo ha mbere ubwo uyu musore yari akiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Nyuma yo kurangiza amashuri, Maurix yimuriye studio ye mu Mujyi wa Kigali ayikura i Huye. Mu 2017 nibwo yabonye amahirwe yo kujya mu Buholandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Nyuma yo kurangiza amasomo akanabonayo akazi, ntabwo byamworoheye ko ahita agaruka mu Rwanda ngo akomerezeho iby’umuziki.

Mu minsi ishize nibwo Maurix yabonye akazi kamusaba kugaruka mu Rwanda bituma ahita anatekereza uburyo yasubukura ibijyanye n’umuziki.

Ku ikubitiro indirimbo ya mbere Maurix yahereyeho ni iyitwa Abasangirangendo yakoranye na Cécile Kayirebwa.

Ati “Kayirebwa yarabivuze ko nta bahanzi benshi barakorana, asobanura ko ikibazo ari uko batamwegera ngo bamuganirize. Ariko rwose ni umubyeyi mwiza ukunda abahanzi wumva hari uwo yafasha. Njye rero namuhisemo kuko ari umuhanzi mpuzamahanga wagerageje gukomeza umuziki gakondo.”

“Gukorana nawe ni ibintu byanshimishije kuko ni ibintu nari naragiye nifuza kuva cyera, nahoraga nifuza gukorana n’umuntu ufite izina rikomeye kuko umuziki ni ibintu mazemo igihe.”

Usibye ibi ariko, Maurix yongeraho ko gukorana na Kayirebwa bigaragaza kugaruka kwe mu muziki ndetse bikanamuhesha ishema mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.

Nubwo bari inshuti, avuga ko gukorana na Kayirebwa byari bigoye kuko akunda kugira gahunda nyinshi.

Maurix yahishuye ko bahuye bwa mbere mu 2016 ubwo yacurangiraga uyu mubyeyi mu gitaramo yari yakoreye muri Marriott Hotel. Kuva ubwo batangiye kuvugana bya hafi.

Ati “N’igihe twari i Burayi twaravuganaga n’ubwo yabaga ari mu Bubiligi njye ndi mu Buholandi, gusa ntabwo byadukundiye ko tubonana kuko yabaga ahugiye mu bye nanjye ndi mu byanjye.”

Maurix wamaze gusohora iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo yavuze ko bitamukundiye gushyiramo Kayirebwa bitewe n’uko atakundaga kuboneka.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Maurix cyane ko asanzwe akora akanatunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi.

Usibye kuba afite indirimbo nyinshi yitegura gusohora Maurix yavuze ko na studio ye agiye kugerageza kuyongerera imbaraga cyane ko ubu ari kubarizwa mu Rwanda.

Maurix Music Studio yakorewemo indirimbo nyinshi zakunzwe kuva mu myaka yo ha mbere zirimo iza The Ben, Tom Close, Riderman n’abandi benshi mu myaka ya 2009 ubwo yakoragamo Maurix afatanyije na Dr Jack uherutse kwitaba Imana.

Ikiganiro na Maurix wakoranye indirimbo na Kayirebwa

Reba indirimbo "Abasangirangendo" ya Maurix na Kayirebwa

Maurix asanzwe ari umu producer ukorera n'abandi bahanzi indirimbo
Maurix yasubukuye iby'umuziki akorana indirimbo nshya na Cécile Kayirebwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .