Ibi Maurice Kirya yabikomojeho ku mbuga nkoranyambaga aho yagize ati “U Rwanda rumaze kuzana abahanzi nka John Legend na Kendrick Lamar, rwakiriye ibirori bya Trace Awards, ibyamamare muri ruhago na sinema […] Ubukerarugendo bwabo buri kuzamuka cyane.”
Maurice Kirya ygaragaje ko atumva impamvu iwabo muri Uganda nta bahanzi b’ibyamamare bajya batumira mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’iwabo.
Aya magambo ya Maurice Kirya yatumye uyu muhanzi yukwa inabi n’abamukurikira bamubwiraga ko atakabaye yogagiza ubukerarugendo bw’u Rwanda nyamara n’iwabo ntako baba batagize ngo bateze imbere ubwabo.
Hari n’abageze kure bibutsa uyu muhanzi ko niba yifuza kwimukira mu Rwanda yagenda ariko ntakomeze kubaratira ubwiza bw’ahandi.
Maurice Kirya ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda aho yanegukanye igihembo cya ‘Prix Decouvertes mu 2010’.
Uretse kuba ari umuhanzi ukomeye, Maurice Kirya ni nawe washinze ‘Piz & Pots’ imaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo ngarukamwaka by’Iserukiramuco ‘Kiryalive festival’.
Rwanda brings top artists such as John Legend, Kendrick Lamar, and hosts Trace Awards, Soccer stars, Film stars,…their tourism is booming !!!
And what does Uganda bring and host??… 🤔
— Maurice Kirya (@mauricekirya) March 12, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!