Iyi myambaro yahanzwe na Niyigena Maurice watangije iyi nzu ihanga imideli afatanyije n’itsinda basanzwe bakorana.
Niyigena yabwiye IGIHE ko ari imyambaro bakoze bashaka kwishimira aho igihugu kigeze uyu munsi, agaragaza ko irimo ibyiciro bitatu.
Birimo icy’imyambaro ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ikozwe mu bikoresho byakoreshwaga cyane kera nk’ibitebo n’ibindi. Hari kandi igaragaza ibihe by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’igaragaza u Rwanda rwongeye kuvuka bundi bushya nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Ati “Igitaramo ukuntu cyari kimeze ubundi byari ukwimishimira aho u Rwanda rugeze ariko biciye mu myambaro. Aho twerekanaga u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ho hari hari imyambaro ikoze mu bintu bya Kinyarwanda birimo ibitebo n’ibindi.”
Arongera ati “Noneho iya kabiri yari iyo kugaragaza u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari imyambaro y’imyeru n’imituku, ubona ari nk’amaraso. Iriya yari ukugaragaza uko u Rwanda rumeze uyu munsi. Impamvu y’igitaramo ni ukwishimira igihugu muri make, ni ko nabivuga. Hakaba hamuritswe iyo myambaro iri mu byiciro bitatu.”
Muri make imyambaro yerekanywe muri iki gitaramo Niyigena Maurice yari yateguye, cyiswe “Rebirth, The Story of Rwanda” ni urwibutso rugaragaza amateka y’u Rwanda, mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myambarire, hagaragaramo ibimenyetso by’ubuzima bwari bwiza, ubumwe, umuco n’iterambere ry’Abanyarwanda, ariko na none bigahuza n’ububabare, gutakaza abantu n’ibintu no kongera kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.
Iki gitaramo cyaririmbyemo umuhanzikazi Boukuru mu gihe cyayobowe na Rocky Try umaze kumenyekana mu myidagaduro nyarwanda cyane cyane mu bijyanye no kumurika imideli.
Imyambaro yerekanywe yari yahawe izina rya rya “Rwanda Rising”. Yakorewe i Musanze na Matheo Atelier.
Matheo Studio yatangiye mu 2021 itangijwe n’umusore ukomoka i Musanze ufite umwihariko wo gukora imyenda yo ku rwego rwo hejuru ‘Haute Couture’, yagiye agaragariza mu birori bitandukanye by’imideli nka Mercedes Benz Fashion Week na Next Top Model 2022.
Yambitse ibyamamare bitandukanye nka Franco Kabano, Sanduina, Giani wo muri Ghana, Umuhanzikazi Bwiza akaba yaranakoranye na Moshions mu mushinga wa ‘Kwanda Season1’.
Niyigena Maurice watangije iyi nzu ihanga imideli, afite imyaka 24 y’amavuko.





























Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!