00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba yanenze abatumira abahanzi bo hanze bakabaha akayabo abo mu Rwanda bahabwa intica ntikize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Massamba Intore uri kwitegura igitaramo cye ‘30/40 y’Ubutore’ ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yanze kurya indimi ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’abahanzi batumirwa mu Rwanda bagahabwa akayabo, abo mu Rwanda bahabwa intica ntikize.

Uretse kutemeranya no kubaha akayabo bagasiga nta numusoro bayatangiye, Massamba Intore yahamije ko ari agasuzuguro gakomeye kuba umuhanzi atumirwa agahabwa miliyoni amagana mu gihe umunyarwanda w’icyamamare we ahabwa make cyane.

Ati “Ugasanga bazanye umuhanzi bakamuha ibihumbi 200 by’amadorali ariko ugasanga icyamamare cyacu iwacu bagihaye ibihumbi bitanu, ibyo ubwayo birimo agasuzuguro nibwira ko n’abahanzi bakwiye kukanga. Inzara ntabwo yica kandi gufunga umukanda birashoboka.”

Uyu muhanzi yibukije abategura ibi bitaramo ko byibuza bakwiye kujya banasorera amafaranga angana gutyo baba bageneye uwo muhanzi wahawe akayabo.

Ati “Bagomba kumenya ko amafaranga bahaye uwo muntu nta n’igiceri adusigira muri Rwanda Revenue Authority, ariko usanga wa wundi wahawe intica ntikize asabwa kuyasorera. Ahandi iyo ngiye gukorera igitaramo muri Amerika, babibona nkiri ku kibuga cy’indege nkahava bamenye n’umusoro nzasigayo, kuki iwacu utwara akayabo adashobora kugira icyo asiga mu kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro ko amafaranga ari ayacu.”

Massamba Intore yongeye gusaba abahanzi kwanga agasuzuguro ko guhabwa intica ntikize mu gihe abandi bari guhabwa akayabo.

Uyu muhanzi asanga nta mpamvu yo gukomeza gutagaguza amafaranga hanze y’u Rwanda kurusha kuyashyira mu bahanz b’Abanyarwanda nabob amaze gukora cyane no gukuza amazina yabo.

Ati “Iyo myumvire ikwiye kuvaho yo kumva ko uwo hanze ariwe waza akagukorera ibitangaza.”

Massamba yavuze ko buhoro buhoro uruganda rw’umuziki rwakubakwa kandi rukagera ku rwego rwiza mu gihe abarurimo bakora neza bagahabwa agaciro.

Massamba Intore akomoje kuri ibi mu gihe ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.

Massamba Intore ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye '30/40 y'Ubutore'
Massamba yikomye ibyo gutumira abahanzi bo hanze bagahabwa akayabo abo mu Rwanda bahabwa intica ntikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .