Uyu muhanzi witegura kwerekeza i Burayi azitabira Umwiherero w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bihugu by’i Burayi, uzabera muri Denmark guhera tariki ya 4-6 Ukwakira 2024.
Massamba Intore ategerejwe mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2024 aho abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazaba bishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ariko nanone banishimira intsinzi baherutse kwegukana mu matora yaba ay’Umukuru w’Igihugu ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mbere y’uko ahaguruka i Kigali, Massamba Intore yagiranye ikiganiro na IGIHE, asaba barumuna be by’umwihariko ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro kutazatwarwa n’ibyiza u Rwanda rugezeho ngo bahimbarwe birenze, birare.
Ati “U Rwanda ni igihugu gitandukanye n’ibindi bihugu mu mateka, n’abahanzi rero bagomba kugira ingendo bagenda yubaka iki gihugu, ariko mu buryo burimo indangagaciro n’ikinyabupfura. Burimo no kudasamara kuko umwanzi ahora arekereje ku muryango avuga ati icyampa bagasamara nanjye ngo mbasame.”
Massamba Intore watangiye gutaramira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu 1989, araba anizihiza imyaka 35 amaranye nabo.
Yijeje abakunzi be bazahurira muri Danemark ko bazataramana mu ndirimbo zijyanye n’ibihe by’urugendo rwaganishaga ku ntsinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!