Ngombwa Timothy yashinje Intore Massamba kumutwarira indirimbo zirimo ‘Zihuje amarembo’, ‘Ziravumera’ n’izindi akaziyitirira ndetse akanazibyaza umusaruro nyamara uwazandutse ntagire icyo abona.
Binyuze mu kiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, umusaza Ngombwa wavuganaga uburakari, yavuze ko atishimira kuba Massamba yaramutwariye indirimbo akaziyitirira ndetse akazicuruza zikaba zimaze kumukiza nyamara we ntacyo zimwinjiriza.
Yagize ati “Nabibigishaga turi inkotanyi hariya we akaza kuzicuruza akazigira ize, akaziririmba ntabitinye akavuga ngo ni iza Massamba , abantu bose barazizi ni izanjye. Bafite za Mercedes njye ntagira n’igikwasi.”
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga umupira bahise bawusunikira kuri Massamba bamusaba kwegera uyu musaza bakumvikana kuko yamukoreshereje ibihangano.
Mu kiganiro na IGIHE, Massamba Intore yavuze ko nta kibazo afitanye na Ngombwa, yahamije rwose ko indirimbo ‘Zihuje amarembo’ ari iy’uyu musaza ndetse nta na hamwe yigeze ayiyitirira.
Ati “Zihuje amarembo, ni imwe mu ndirimbo z’uyu musaza yahaye itorero Indahemuka, twayifashishaga mu bihe byo kubohora Igihugu. Nyuma naje kwifuza kuyikora neza muri studio, naramwegereye turaganira anyemerera no kuyikora.”
Massamba yavuze ko nta na rimwe yigeze akoresha ibihangano by’uyu musaza mu buryo bumubyarira amafaranga ku buryo hari uwavuga ko zimukijije nyirazo akennye.
Ati “Njye mfite urukuta kuri youtube nshyiraho ibihangano, ariko ni ukubisangiza abakunzi b’umuziki wanjye, ntabwo ari ibintu nishyurirwa, nta n’ahantu na hamwe ndagurisha ibihangano birimo iyo ndirimbo. Rero ntabwo rwose indirimbo z’uyu musaza zankijije nk’uko yabivuze.”
Massamba yavuze ko azagira igihe akaganira na Ngombwa, iki kibazo kigakemuka kuko ari umuntu basanzwe baganira no mu buzima busanzwe.
Ati “Ngombwa ni umusaza nzi kuva cyera, najyaga mubona ari kumwe na data akaba umuhanzi w’umuhanga, ni umubyeyi tuziranye, ni uko yabivuze mu itangazamakuru ariko nzi ko igihe kizagera njye nawe tukabonana tukaganira kandi niba hari ahavutse ikibazo kizakemuka.”
Ngombwa Timothy w’imyaka 74, ni umusaza w’umusizi akaba nyir’indirimbo nka Ziravumera, Zihuje amarembo, Uwera n’izindi nyinshi zikunze kuririmbwa mu matorero ariko nyirazo ugasanga atazwi cyane.
Reba ikiganiro Ngombwa yigeze kugira na IGIHE
Umva Ziravumera ya Ngombwa yaririmbwe na Massamba
Umva Ngombwa aririmba Ziravumera



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!