00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi isasu rya mbere ryo kubohora Igihugu ryavugiye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 03:29
Yasuwe :

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza itariki 1 Ukwakira, uyu ukaba ari wo munsi isasu rya mbere ry’urugamba rwo kubohora Igihugu ryavugiye mu 1990.

Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ukwakira 2022 kiri mu mujyo w’ibyo Massamba Intore ajya ategura mu rwego rwo kwizihiza amatariki anyuranye afite icyo avuze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Massamba Intore avuga ko bene ibi bitaramo biba bigamije gutaramana n’abakunzi b’umuziki haririmbwa indirimbo zivuga amateka y’urugamba ndetse no gushimisha buri wese warugizemo uruhare.

Iki kikaba kimeze nk’icyo Massamba Intore yakoze ku wa 29 Ukwakira 2021 yari yise ‘Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ ubwo hasozwaga ukwezi ko gukunda Igihugu.

Uretse Massamba Intore uzataramira muri Cocobean ahazabera iki gitaramo, uyu muhanzi azaba afatanya n’abarimo Ruti Joel bafatanyije na Angel na Pamella.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ku muntu wese wifuza kuzakitabira ariko bitewe n’imyanya micye cyane abakunzi b’umuziki basabwa kubikisha imyanya hakiri kare binyuze kuri nimero zatanzwe.

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi isasu rya mbere ryo kubohora Igihugu ryavugiye
Mu gitaramo nk'iki giheruka, Intore Massamba yataramanye na Yvan Buravan
Muri iki gitaramo Massamba Intore azataramana na Ruti Joel uri mu bagezweho mu muziki gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .