Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2024, ubwo yakomozaga ku myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.
Ubwo yari abajijwe impamvu atigeze ahitamo gushyira ku byapa byamamaza abahanzi b’urungano rwe n’abo yabanye muri Gakondo Group, Massamba Intore yavuze ko bose bazitabira kandi azagerageza gutuma basuhuza abazitabira iki gitaramo.
Ati “Igitaramo cyubakiye ku mateka yanjye, nk’uko mubizi ntabwo twatarama amasaha 10, ibyo rero twarabyize dusanga mfite indirimbo nyinshi, ntabwo rero nafata abahanzi bose ngo mbashyire ku rubyiniro. Ikindi ntabwo abitabiriye bagira icyo batahana kuko nakwisanga naririmbye indirimbo zitarenga eshatu […] ndashaka kubaririmbira amateka yose.”
Yongeyeho ati “Icyakora icyo nabizeza nyacyo ni uko bose bazaba bahari bitabiriye ndetse nzajya nyuzamo mbasabe gusuhuza abantu, kandi mu buryo bwa gihanzi murumva icyo bisobanuye.”
Avuga ko amateka ye adashobora kuburamo Kamaliza kuko ari umuhanzi babanye imyaka myinshi, ati "Kamaliza turi kumwe muri aya mateka, yari mukuru yarandutaga ariko namwigiyeho byinshi kuko yari umwe mu bakobwa Sentore yigishije kuririmba.”
Nyuma yo guhurira i Burundi mu buhungiro, Massamba yavuze ko yongeye kwishimira guhurira ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na Kamaliza, bafatanya mu Itorero Indahemuka ryari irya FPR Inkotanyi.
Ni umuhanzi udahisha ko Kamaliza ari mu mateka y’imyaka 40 amaze mu muziki, ati “Mu mateka yanjye navuze arimo cyane kuko twahuye anamfasha kugira ngo ninjire mu buhanzi mbe nanabubyaza umusaruro mbonemo amafaranga. Ubwo najyaga no ku rugamba twarongeye turahura turicara turakorana kandi twakoranye byinshi kugeza ubwo yitabaga Imana.”
Yavuze ko kimwe mu bintu byo kwishimira ari uko Kamaliza yitabye Imana abonye u Rwanda yarwaniye.
Ku rundi ruhande, Massamba ahamya ko iki gitaramo azagikoresha nk’umwanya wo guha umubyeyi we, Sentore, wamugize Intore.
Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Ariel Wayz na Ruti Joel mu gihe DJ Marnaud azaba avanga umuziki. Ku rundi ruhande, amatike yo kwinjira yamaze kugera ku isoko.
Itike ya make muri iki gitaramo iragura ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 35 Frw ku bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!