00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore yaganuje abakunzi b’umuziki we kuri album ye nshya (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 February 2025 saa 04:01
Yasuwe :

Massamba Intore yakoreye igitaramo muri ‘Institut Français du Rwanda’ mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2025, hanamubereye umwanya mwiza wo kuganuza abakunzi be kuri album ye nshya yise ‘Mbonezamakuza’.

Ubwo yari ku rubyiniro, Massamba yaririmbye indirimbo eshatu ziri kuri album ye nshya zirimo Mbonezamakuza yanayitiriye, Tsinda na Rwabihana ubundi akomeza kuririmba izo abantu basanzwe bamenyereye.

Iki gitaramo cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki bakunze gutaramira muri iki kigo, cyaranzwe n’umuziki gakondo.

Bamwe mu bahanzi bari bitabiriye yanahagurukije ku rubyiniro bakamwitaba harimo umukobwa we Ikirezii na Jules Sentore.

Ni igitaramo Massamba yakoze mu gihe ari mu myiteguro yo gusohora album ye nshya ‘Mbonezamakuza’ izaba igizwe n’indirimbo 27.

Iyi album igizwe n’indirimbo nka Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.

Uretse izi, harimo izo yise Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.

Ibitaramo byo muri ‘Institut Français du Rwanda’ bikunze kwitabirwa n'abiganjemo abanyamahanga
Intore Gatore Yannick ari mu bataramye muri iki gitaramo
Massamba Intore yasusurukije abakunzi be
Bamwe kwifata byanze bacinya akadiho
Abakunzi b'umuziki wa Massamba Intore bacinye akadiho
Ikirezii, imfura ya Massamba Intore, yari mu bitabiriye iki gitaramo
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Massamba Intore n'umukobwa we bageze aho bafatanya gususurutsa abakunzi b'umuziki gakondo
Jules Sentore nawe yageze aho ahamagarwa ku rubyiniro
Jules Sentore na Massamba Intore bashimishije abitabiriye iki gitaramo
Cyari igitaramo kiryoheye ijisho
Massamba Intore yataramiye abakunzi be mu gihe yitegura kumurika album ye y'indirimbo 27

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .