Ibi Massamba Intore yabikomojeho mu kiganiro na IGIHE.
Yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko ntacyitabiriye igitaramo cya ‘Rwanda Convention USA 2025’ kubera ko igihugu cyampaye ubundi butumwa bwahuriranye n’amatariki y’ibi bikorwa.”
Massamba yahawe inshingano zo kuzajyana n’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, mu Mujyi wa Osaka mu Buyapani ahari kubera ‘World Expo 2025’.
‘Rwanda Convention USA’ itegerejwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwemo abahanzi barimo The Ben, Meddy, Kevin Kade na Element Eleeeh.
Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!