00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore agiye kumara imyaka itanu yandika igitabo gikubiyemo indirimbo ze zose

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 February 2025 saa 11:46
Yasuwe :

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, Massamba Intore wateguje album ye ya 12 igizwe n’indirimbo 27, yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adakora album ahubwo ahugiye mu kwandika igitabo.

Album ‘Mbonezamakuza’ Massamba Intore ateganya gusohora, izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 27 zirimo; Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.

Uretse izi, harimo izo yise Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.

Massamba Intore yavuze ko nyuma yo gusohora iyi album azamara imyaka itanu atongeye gukora indi kuko azahita ahugira mu gukora ku ndirimbo za se umubyara Sentore Athanase cyane ko nawe yasize izigera mu 126 yasize yanditse.

Uretse gukora ku ndirimbo za se umubyara, muri iyi myaka itanu azagira n’umwanya wo kwandika indirimbo ze zose mu gitabo ku buryo no mu gihe azaba atakiriho bizorohera abantu kuba baziririmba uko yazanditse.

Ati “Ni ukwandika izo ndirimbo zikajya mu manota ku buryo byorohera abantu kuzimenya, kandi zikazakomeza kubaho na nyuma yanjye.”

Massamba Intore agiye gusohora album ye ya 12 mu gihe asanzwe afite izirimo ‘Mukomere ku muco’, ‘Murambarize impamvu’, ‘Ikaze mu Rwanda’, ‘Ubutumwa’, ‘Iyo ndirimbo’, ‘Intore ni Intore’, ‘Kanjongera’, ‘Uzaze urebe’ n’izindi.

Ku rundi ruhande yanaboneyeho umwanya wo guteguza abakunzi be igitaramo bazumviraho zimwe muri izi ndirimbo kizabera muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 21 Gashyantare 2025.

Ubwo Massamba yari ageze kuri Milton Coffee aho yakoreye ikiganiro n'abanyamakuru yahawe ikaze n'inkumi zo muri Kigali Protocol
Massamba Intore imbere y'abanyamakuru abasobanurira ibya Album ye nshya
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru ari benshi
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganrio bagize umwnaya wo kubaza Massamba Intore ibibazo
Nyuma y'ikiganrio n'abanyamakuru, Massamba Intore yafatanye ifoto n'inkumi zo muri Kigali Protocol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .