00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore agiye kuganuza abakunzi ba ‘Gen-Z Comedy’ kuri album ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 March 2025 saa 12:27
Yasuwe :

Massamba Intore wamaze gushyira hanze album nshya yise ‘Mbonezamakuza’, akomeje kuyiganuza abakunzi b’umuziki we, by’umwihariko mu bitaramo bitandukanye birimo n’icyo agiye gukorera muri ‘Gen-Z Comedy’.

Uyu muhanzi uherutse gutaramira muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 21 Gashyantare 2025, ategerejwe muri ‘Gen-Z Comedy,’ mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 6 Werurwe 2025.

Iki gitaramo Intore Massamba azaba ataramiramo, kizaba kibanziriza icyo kwizihiza imyaka itatu ishize hategurwa ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ giteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2025.

Album nshya y’uyu muhanzi izaba igizwe n’indirimbo 27 zirimo nka Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.

Hariho kandi Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.

Uretse Massamba Intore uzatarama, abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abanyarwenya barimo Fally Merci, Joseph, Kadudu, Rumi, Dudu, Umushumba, Pirate na Keppa bose bazamukiye muri ‘Gen-Z Comedy’.

Massamba agiye gutaramira muri 'Gen-Z Comedy' nyuma y'igitaramo yakoreye muri ‘Institut Français du Rwanda’
Massamba Intore agiye kuganuza abakunzi ba ‘Gen-Z Comedy’ kuri album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .