Mu kiganiro na IGIHE, Massamba Intore yavuze ko album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo 25 yari amaze igihe akora, anemeza ko nyuma yayo azamara imyaka myinshi atongeye kugira indi asohora.
Aha yagize ati “Album yo yaje, abazitabira igitaramo cyanjye bazagira amahirwe yo kumva zimwe mu ndirimbo ziyigize. Icyakora si zo gusa kuko nzanabaririmbira izindi.”
Massamba Intore yavuze ko nyuma yo gusohora iyi album azahita atangira urugendo rwo gusohora ibihangano Sentore Athanase (Se umubyara) yasize atarangije.
Uyu mugabo ahamya ko byibuza afite ibihangano bigera ku 126 bya Sentore agomba gukora neza akabisohora mbere yo kugira ikindi icyo ari cyo cyose azasohora nyuma ya album ye nshya.
Massamba Intore agiye gusohora album ye nshya mu gihe nta mezi menshi ashize akoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki na 30 ishize Igihugu kibohowe mu rugamba na we yagizemo uruhare, ‘30/40 y’Ubutore’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!